juin 19, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

REG IGARAGAZA KO IZAKOMEZA KWESA IMIHIGO YIHAYE MU KUGEZA AMASHANYARAZI YIZEWE KURI BOSE.


Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko izakomeza kwesa imihigo yihaye mu kugeza amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika ku Banyarwanda bose muri rusange.


Ibi ni ibyatwangajwe kuri uyu wa Gatanu, ku cyicaro gikuru cya REG, ahabereye umuhango w’ihererekanya-bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa REG mushya Eng.Maximilien Byilingiro, ndetse n’umuyobozi ucyuye igihe Eng. Armand Zingiro,wagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.


Ni umuhango kandi wanitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa-remezo Col. Claudien Bizimungu, umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi ya REG Dr. Didacienne Mukanyirigira, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo muri REG.

Mu guhererekanya ububasha, umuyobozi mushya yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije gukwirakwiza amashanyarazi no kugera ku ntego REG na Leta y’u Rwanda bihaye yo kugeza ku baturage amashanyarazi ku kigero cy’100%.


Mu ijambo rye, umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Maximilien Byilingiro yabanje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mirimo mishya yamuhaye.

Yagaragaje ko icyo ashyize imbere ari uguharanira ishyirwamubikorwa ry’intego zijyanye na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) hashingiwe ku ruhare rw’amashanyarazi mu iterambere, ndetse n’imihigo igihugu cyihaye yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose, yizewe kandi adacikagurika.


Yagize ati:’’ Tuzaharanira ko intego n’imihigo igihugu cyihaye zo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage bose zigerwaho. Uwo niwo mujyo tuzakoreramo. Turabizi ko abaturage bafite inyota yo kubona amashanyarazi yizewe kandi adacikagurika, tuzakora ibishoboka byose kugirango twongere umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi.”


Bwana Byilingiro yanasabye inzego bazakorana ubufatanye mu kurushaho gukora neza bigamije kongera umusaruro no guharanira iterambere rusange ry’abaturage.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng. Armand Zingiro yasabyeko habaho imikoranire myiza y’abakozi n’inzego z’ubuyobozi kugirango basigasire ibimaze kugerwaho mu rwego rw’ingufu, no kongera umusaruro.


Yagize ati: ‘’Turacyafite akazi gakomeye ko kugera ku ntego zijyanye na gahunda ya leta y’iterambere NST2, hasigaye ingano y’abaturage benshi mu Rwanda batarabona amashanyarazi, rero twese hamwe turasabwa gukorana neza kugirango iyo ntego tuyigereho.’’


Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya REG Dr Didacienne Mukanyirigira wari uhagarariye igikorwa, yavuzeko kugeza ubu REG ishimirwa ko ikomeje kwitwara neza mu bijyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta (Clean Audit), anaha umuyobozi mushya wa REG inshingano zo gukomereza muri uwo murongo.


Kugeza ubu REG itangazako imaze kugeza amashanyarazi ku ngo z’abaturage zirenga Miliyoni 2 na Magana cyenda (2,900,000HH) mu Rwanda. REG ifite intego y’uko abaturage bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2029.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere par AF themes