juillet 23, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Ikigo cya Masaka Cyagaruriye UWASE Aisha Icyizere n’Inzozi z’Ejo Hazaza

UWASE Aisha w’imyaka 25, ukomoka mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse mu buryo atatekerezaga nyuma yo kurwara umutwe bikaza kumuviramo guhuma amaso. Gusa kuva yagera mu Kigo gifasha Abafite Ubumuga bwo kutabona cya Masaka, avuga ko byamugaruriye icyizere cy’ubuzima bw’Ejo hazaza

Avuga ko icyo gihe yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami rya HEG, afite inzozi zo gukomeza amashuri no kubaka ubuzima bwe, ariko guhura n’ubumuga bwo kutabona byatumye yumva ibyo yari yarateganyije byose bihagaze.

Ati: « Natangiye ndwara umutwe, nyuma yaho nsanga ntakibona. Byarangoye cyane kubyakira kuko numvaga ubuzima bwanjye burangiye. »

Aisha avuga ko imyaka itatu amaze afite ubumuga bwo kutabona itari yoroshye, cyane cyane mu ntangiriro ubwo yumvaga atakibasha kubana n’abandi cyangwa kugira icyo yakwimarira.

Yagize ati: « Nabanje kwiheba. Nari niyanze, ntinya kwegera abantu kandi nkiri n’umunyeshuri wari urangije amashuri yisumbuye. Numvaga nta hazaza mfite. »

Mu gushaka ubuzima bushya, yaje kugera mu kigo cy’abatabona cya Masaka, aho amaze amezi arenga atanu ahugurwa mu bumenyi butandukanye bumufasha kongera kwigirira icyizere no kwigenga.

Avuga ko icyo kigo kitamwigishije gusa gusoma no kwandika inyandiko y’abatabona (Braille), ahubwo cyanamuhaye ubumenyi mu bikorwa by’imibereho ya buri munsi n’imyuga irimo ubuhinzi, guteka n’indi imirimo imufasha kwibeshaho.

Ati: « Maze kugera hano natangiye kumva ko ubuzima bukomeje. Ubu nsigaye nikorera byinshi kandi nize kwandika no gusoma inyandiko y’abatabona. »

Ahamya ko mbere yumvaga azahora ategereje gufashwa n’abandi, ariko ubu amaze kubona ko n’umuntu utabona ashobora kwigira, gukora no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.

Aisha avuga ko atifuza guhagararira aho ageze, ahubwo afite intego yo gusubira mu ishuri agakomeza amashuri ye, aho yakuze yifuza kwiga itangazamakuru.

Ku bwe, ubumuga bwo kutabona ntibukwiye kuba intambamyi yo kudakomeza inzozi. Ahamya ko ubumenyi n’inkunga yahawe mu Kigo cya Masaka byamweretse ko n’umuntu utabona ashobora kubaho yigenga, gukora no kugirira akamaro umuryango mugari.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere par AF themes