avril 29, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Ukuri n’Amateka byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Segiteri Kinyinya: Bajyaga birata ko hari amashyanyarazi n’Amazi nyamara ari iby’Abadage

Bwana Semigabo Edouard watanze Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyahoze ari Kinyinya

Inkuru yanditswe na Ange de  la Victoire DUSABEMUNGU na L. Ndayishimiye

Ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe amateka mabi yaranze u Rwanda ndetse no gusubiza amaso inyuma tukareba iyo tuva n’aho tugana. Uyu ni Umwanya mwiza kandi wo kwigisha abakiri bato ibyaranze amateka y’u Rwanda birimo ibyiza ndetse n’ibibi ariko kandi hakanafatirwa hamwe Umwanzuro ko ibibi byaranze amateka y’u Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi bitazasubira kubaho ukundi.

Kimwe na handi hose mu gihugu, mu cyahoze ari Segiteri Kinyinya (Murama, Binunga, Gasharu, Kami na Rwankuba), ni hamwe mu hantu abahatuye batazibagirwa uko Jenoside yabagizeho ingaruka dore ko ho, nk’Uko amateka ya Kinyinya abigaragaza, byabaye agahomamunwa kuko abari abasirikare ba Habyarimana bafatanyije n’Interahamwe ruharwa zirimo n’izagendaga zambaye amahwa n’imyambaro yabo zimaze kwica, biraye mu batutsi babarizwaga ku musozi wa Kinyinya barabica hasigara mbarwa.

Iyo Ugiye ku nzu ndangamateka ya Kinyinya, uhasanga Urutonde rw’Amazina y’Abatutsi 411 biciwe kuri ako gasozi ariko kandi uru rutonde rurakiyongera kuko hari n’andi mazina agenda amenyekana uko imyaka igenda itambuka. Abo bose siko bashyinguwe mu cyubahiro kuko hari benshi bataraboneka ndetse n’Ababo ntibazi niba bazaboneka.

Umva indirimbo Alouette MUNGANYINKA (Warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi), yaririmbiye Abitabiriye Umugoroba wo Kwibuka i Kinyinya:

Ku mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 25 Mata 2026, Abaturage b’i Kinyinya bongeye guteranira ku Kigo cy’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye cya G.S Kinyinya bongera kurebera hamwe inzira y’Umusaraba baciyemo ndetse n’amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igahitana abanyarwanda barenga miliyoni.

Mu buhamya bwatanzwe na Semigabo Edouard warokotse Jenoside yagaragaje byinshi byaranze ubwicanyi muri Kinyinya aho yageze kubo mu muryango we bishwe barimo ababyeyi be araceceka asaba Umusangiza w’Amagambo MC kubimuvugira, agaragaza ukuntu bagiye kubahiga aho bari bihishe mu Kigo cy’Abadage, mu babahigaga harimo n’abafite amacumu, maze bamaze kubavumbura, umwe mubicanyi, arasa Semigabo (se) Umwambi w’Ingobe, aranivuga nk’usoje igikorwa gikorwa gihambaye.

Bwana Semigabo Edouard ati “Tariki ya 6 Mata, ubwo Perezida Habyarimana yari yagiye Arusha muri Tanzania mu biganiro byahaberaga, ku mugoroba Saa kumi Twabonye Abasirikare bava mu Kigo cya Kami batonze Umurongo berekeza Nyarutarama”

Akomeza agira ati “Aho bari bagiye ntawahamenye kuko hatanabonaga”. Yongeraho ati “Niba bari bagiye kugota Inkotanyi ntitubizi.”

Ubusobanuro: ‘Umuhanda abo basirikare b’inzirabwoba bari batonzemo wavaga i Kinyinya werekeza za Nyarutarama na CND ahabaga inkotanyi’

Semigabo Edourd akomeza agira ati “Indege ya Habyarimana ikimara guhanuka hari mu masaambili z’ijoro tariki ya Gatandatu, mu mwanya muto cyane hahise hicwa Abatutsi babiri bari batuye mu marembo y’Ikigo cya Gisirikare cya Kami.” (Aho ni mu mudugudu wa Kami muri iki gihe. Hakaba ari naho hahoze Ikigo cya Gisirikare.)

Indege ya Habyarimana ikimara guhanuka guhera ubwo ubwicanyi bwahise butangira kandi bigaragara ko abatutsi bari batuye I Kinyinya bari bazwi kuko bahise bahera ruhande kandi abicanyi bagasoma n’amazina yabo bakurikijeho bigaragazwa ko Lisiti yabo yari yaraterguwe mbere.

Yagarutse ku mazina y’Interahamwe kabombo zafatanyaga n’abasirikare kwica. Umukuru wumvise Amateka n’Ubuhamya Edouard yatanze ntagushidikanya ko yabyibuka nk’aho biri kuba ako kanya.

Abanyakinyinya bahoraga birata ko bafite amashanyarazi n’Amazi nyamara ari iby’Abadage

Iminara ya Radio y’Abadage benshi bibuka ukuntu yakaga amatara y’Umutuku, ikaba ikimenyabose mu batuye Kigali

Edouard Semigabo ahereye ku mateka ya mbere ya Jenoside, ubwo abadage bageraga ku Gasozi ka Kinyinya, asobanura ko mu bihe byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, Amakomini ya Rubungo na za Kacyiru kongeraho Gikomero na Bumbogo, ibi bice byari bihuriye ku bukene n’Ubutundi byari byarimakajwe n’Ingoma ya Kayibanda na Habyarimana zaranzwe no gukenesha bamwe no gukiza bamwe.

Ibi kandi ngo byagaragariraga cyane mu Itangwa ry’Amashanyarazi n’amazi nk’uko byari mu gihugu hose ariko by’Umwihariko abaturage ba Kinyinya bo ntibigeze bagira amashanyarazi cyangwa Amazi uretse kuba barirataga ko baturanye na Radio y’Abadage yagaragaragamo Amatara.

Ati “Uturere (Commune) zari zidukikije, Kinyinya yarazirutaga kuko twe twari dufite amazi n’amashanyarazi. Ariko nayo nta muturage wari uyatunze Uretse abadage babaga muri Deutche-Welle. Wasangaga twirata ku batuye za Kagugu na Kibagabaga ko dufite amazi n’amashanyarazi nyama twirata iby’abadage kuko nibo bari babitunze mu gihe twe twacanaga udutadowa tukavoma n’amazi y’ibirohwa”

Muri icyo gihe ngo abari bafite amashanyarazi ba hafi aho n’Uwitwa Nsekarije na Katabarwa, mu gihe ahandi hose ibyo byari inzozi.

Amateka ya Kinyinya ni maremare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Bwana Havuguziga Charles, yagaragaje ko Kwibuka ari umusingi ukomeye uhuza ibisekuru byose, kuko bifasha abato n’abakuru gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo no gushaka ibisubizo birambye byatuma Jenoside itazongera kubaho.

Ati: “Kwibuka twunamira abacu ni ukubaha agaciro bambuwe. Ni umwanya wo kwigira ku mateka, tukamenya aho igihugu cyacu cyavuye n’uko cyasenyutse kubera ubuyobozi bubi. Ibi biduha amasomo akomeye, cyane cyane urubyiruko, bigatuma buri wese atahana umukoro wo kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.”

Yanashimiye byimazeyo Umuryango FPR Inkotanyi wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside, anasaba Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe, bashyira imbere ubumwe, ubwiyunge n’indangagaciro zubaka igihugu.

Yongeyeho ati: “Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 duharanira ko Abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe no kubaka icyizere cy’ejo hazaza. Tugomba kwamagana ibikorwa byose bishobora gusenya ubumwe bwacu no kudindiza iterambere ry’igihugu.”

Yanibukije abato n’abakuru ko bagomba kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ibangamira ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.

Mu kindi kiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside, Eng. Albert Musabyimana yagaragaje ko gusobanukirwa amateka ari ingenzi cyane, cyane cyane ku rubyiruko, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Yagarutse ku mateka agaragaza ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda babanaga mu bumwe, ariko ubukoloni bukaza bubacamo ibice, bugashinga imizi y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside.

Yanibukije kandi ko mu 1990 Umuryango FPR Inkotanyi watangije urugamba rwo kubohora igihugu, mu gihe Abatutsi bari batangiye kwicwa bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Yakomeje agaragaza ko kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwicanyi bwakomeje gukorerwa Abatutsi mu gihe umuryango mpuzamahanga wareberaga.

Yagize ati: “N’ubu tugomba kwishakamo ibisubizo. Abahakana Jenoside tugomba kubarwanya kandi tukabatsinda dukoresheje ukuri n’ubumwe.”

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Kinyinya, hagaragajwe ko Kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda kandi ko ari umwenda wo gusubiza agaciro abazize Jenoside.

Yagize ati:  » Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ni umwenda ukomeye abanyarwanda Bose bafite mu rwego rwo kubaha agaciro n’icyubahiro bambuwe bazize uko bavutse. »

Yashimiye kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku ruhare rwayo mu gufasha abarokotse Jenoside kongera kubaka ubuzima no gusubirana icyizere, anasaba buri wese guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Honorable Uwizeye Therese wari umushyitsi mukuru, abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Perezida w’Inama Njyanama n’abajyanama b’Umurenge, inzego z’umutekano, ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’Umurenge n’utugari, ndetse n’abaturage benshi, bose bahuriye ku ntego yo guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gusigasira amateka.

Honorable Uwizeye Therese wari umushyitsi mukuru na we yashimye ubuyobozi bw’Igihugu ku ruhare rwabwo mu guhangana n’ibyasubiza u Rwanda mu mateka mabi.

Ati: « Ntabwo tuzahwema kuzirikana ubwitange bw’Inkotanyi zemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugeza ubwo kuri ubu dufite igihugu gifite umutekano. Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho ingamba zo kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse bikomeye, ni muri urwo rwego yanashyizeho gahunda yo Kwibuka kugira ngo dukomeze kuzirikana amateka ashariye yaranze igihugu ari nako turushaho gufatanya mu guhangana no kuba twahasubira. »

Yasabye urubyiruko gukomeza gushyira imbaraga mu guharanira kurwanya ikibi no gutera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu, anagaragaza ko nubwo hari abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu no mu karere, ukuri kuzakomeza gutsinda nubwo amateka yagorekwa.

Iki gikorwa cyo Kwibuka cyasize ubutumwa bukomeye bwo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri n’amahoro, no guha urubyiruko inshingano yo kuba umusingi ukomeye w’ejo hazaza hatarangwamo amacakubiri.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere par AF themes