janvier 14, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Itsinda ry’abayobozi bo muri Nigeria rirashima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kongera ingufu z’amashanyarazi.

Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda Hon Jimmy Gasore ku agaragiwe n’abayobozi bakuru ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bayobowe na CEO Armand Zingiro yakiriye itsinda ry’abayobozi  barenga 30 bo muri Komisiyo ishinzwe ingufu muri Nigeria[ Energy Commission of Nigeria] bari mu Rwanda.

Ni itsinda riyobowe na Minisitiri w’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya Minister of Innovation, Science and Technology, Uche Nnaji. Aba  bayobozi bari mu rugendoshuri rw’iminsi itanu mu Rwanda. 

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ingufu hagati y’ibihugu byombi byaba u Rwanda ndetse na Nigeria. Minisitiri Nnaji,  yashimye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera  mu guteza imbere urwego rw’ingufu  anagaragazako ari ingenzi cyane mu guteza imbere ingufu mu bihugu byombi, asaba ko habaho imikoranire ihamye yashingira kumasezerano y’ubufatanye.

Muri iyo nama yahuje abayobozi bashinzwe ingufu kandi bunguranye ibitekerezo kuri Politiki na gahunda irambye yo guteza imbere ingufu mu Rwanda no muri  Nigeria.

U Rwanda rwagaragaje ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amashanyarazi ari 85% muri miliyoni zirenga 14 zituye u Rwanda mu gihe Nigeria yagaragaje ko yo igeze kuri  66% y’abanyanigeria bagerwaho n’amashanyarazi mu baturage barenga Miliyoni 260 batuye Nigeria.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.