Kamonyi: Ikiraro cya Kinyaruka cyazahuye ubuhahirane bw’abaturage nyuma y’imyaka 7 y’ubwigunge
Nyuma y’imyaka irindwi ubuhahirane bw’abatuye mu murenge wa Karama n’uwa Kayumbu yombi yo mu Karere ka Kamonyi bwarahagaze kubera isenyuka ry’ikiraro kibahuza, kuri ubu bashima ko cyubatswe mu buryo burambye bigashyira iherezo ku bibazo byose bari bafite.
Iki kiraro cyasenywe n’ibiza byo mu 2017, gitangira kubakwa mu 2023 maze cyuzura nyuma y’umwaka umwe, ni ukuvuga mu mpera za 2024. Muri iyo myaka irindwi abaturage b’imirenge yombi bari bafite ibibazo bikomeye by’imigenderanire ndetse hari n’abatwawe n’umugezi wa Kayumbu barapfa.
Musengimana Balthazar utuye mu Kagari Bunyonga, Umurenge wa Karama, ati “Mbere y’uko iki kiraro cyubakwa, twari dufite ingorane zikomeye. Iyo twakeneraga kujya mu isoko rya Manyana mu Murenge wa Kayumbu ntabwo twabashaga kurigeramo. Ni isoko ry’amatungo magufi n’amaremare, iyo twateguraga kuyajyanayo imvura ikagwa, gahunda zarapfubaga tukabura aho dukura amafaranga kubera ko uyu mugezi wa Kayumbu wuzuraga cyane kandi ikiraro cyari gusanzweho cyari cyaracitse”.
“Iyo umurwayi wo ku kigo nderabuzima cya Kayumbu yakeneraga kujyanwa ku Bitaro bya Remera-Rukoma, ambulance yanyuraga indi nzira ya kure ihinguka i Musambira ikazagera ku bitaro umurwayi yanegekaye. Ikiraro cyarubatswe; uyu munsi ubuhahirane buragenda neza ndetse n’ibinyabiziga byose bitambuka nta nkomyi.”

Harorimana Jean Bosco yibuka ko mbere y’uko ikiraro cyubakwa, kugira ngo abagenzi bababashe kwambuka bitabazaga ababaheka ku bitugu, udafite ubushobozi bwo kwishyura agahitamo gucumbika. Abageni na bo ngo barabahekaga, si rimwe si kabiri.
Asobanura ko iyo moto zageraga ku kiraro ntizabashaga kuharenga zaba ziva cyangwa zijya mu mirenge yombi uko ihana imbibi. Uwakeneraga kwambutsa moto yishyuraga amafaranga 1000 abagabo b’imbaraga bakayiterura.
Yakomeje avuga ko umugezi wa Kayumbu watwaye ubuzima bw’abatari bake barimo abaturanyi babo ndetse n’abaturukaga mu tundi duce.
Natwe hari umuntu wacu twabuze witwa Niyonsenga wajyanwe n’uyu mugezi; hari umugore wari uhetse umwana watwawe n’uyu mugezi; hari n’umumotari watwawe kugeza ubwo icyemezo cyo gukumira ko abantu bambuka mu gihe umugezi wuzuye. Tumaze kugaragaza inzitizi n’impungenge dufite, ubuyobozi bwaratwumvize biba ngombwa ko baza kutwubakira iki kiraro, ubu turishimye kuko twungutse byinshi, abajya gusenga, abajya ku isoko n’abanyeshuri bajya kwiga bose babikora nta nkomyi.”
Minani Faustin w’imyaka 42, yavuze ko hashingiwe ku kamaro iki kiraro kibafitiye abaturage bafashe ingamba zo kukirinda kugira ngo hatagira abacyangiza.

Uretse kuba ibibazo bari bafite mbere byarakemutse, iyubakwa ry’ikiraro cya Kinyaruka ryagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage bagituriye kuko ari bo bahereweho mu itangwa ry’akazi bamwe bagura amasambu, abandi amatungo, abandi babasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko cyakozwe igihe kirekire.
Ati “Jye ubwanjye naguze isambu ifite agaciro k’ibihumbi 900 mu mafaranga nakoreya iki kiraro cyubakwa.”
Ikiraro cya Kinyaruka cyatwaye asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yahamije ko iki kiraro ari kimwe mu bikorwaremezo bifatiye runini abaturage. Ati “Kuba umuhanda uri gufasha abaturage mu buhahirane ni ikintu cyiza. Ikigo Nderabuzima cya Kayumbu kuvanayo umurwayi ajyanwa ku Bitaro bya Remera-Rukoma cyari ikibazo gikomeye ariko ubu biroroshye.”
“Gutambuka ku kiraro cya Kinyaruka byari bigoye cyane kuko cyari cyaracitse, uyu munsi kirakora ndetse ni imwe mu mpamvu yatumye hatekerezwa ko uyu muhanda ukorwa ukitabwaho, ugahabwa agaciro mbere y’indi kuko twabonaga byakemura ikibazo gifite aho gihurira na kiriya kigo nderabuzima.”
Kamonyi ifite ibiraro byinshi byacitse
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bufite ibiraro byinshi byacitse ku buryo byakomye mu nkokora ubuhahirane bw’ababituriye.
Nibura umwaka ushize habarurwaga ibigera kuri 47 birimo ibikeneye ingengo y’imari nini ndetse n’ibyakorwa bw’ubuyobozi n’abaturage.
Meya Nahayo yavuze ko mu gihe cy’imvura ibyo biraro byiyongera ariko “icyo turimo dukora ni ugushaka uburyo uduce dutandukanye tuba nyabagendwa.”
Uretse ikiraro cya Kinyaruka n’icya Bahimba byubatswe umwaka ushize, hari kubakwa ikindi gihuza Umurenge wa Rukoma na Karama.
