février 12, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Abatuye mu karere ka Gicumbi baravuga imyato Leta y’u Rwanda nyuma yo kubagezaho amashanyarazi ku kigero cya 81%.  

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Cyumba  bavuga ko bashima Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bemeza ko batari bizeye ko nabo babona amashanyarazi bakaba bashima ko ubu yabagezeho kandi bikaba byaranatangiye guhindura imibereho yabo ndetse bakaba baranatangiye ibikorwa byo kwiteza imbere.

Umwe muri abo baturage bo mu karere ka Gicumbi witwa Hategekimana Gerard wo mu Gacentre ka Keyebe, yavuzeko batarabona umuriro w’amashanyarazi bari babayeho nabi ariko ko aho bawuboneye ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kuva mu icuraburindi. Banashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabageje ku iterambere ku bufatanye na Sosiyete ishinzwe ingufu REG.  

Hategekimana yagize ati: ‘’Ubuse nabivuga gute?Twari tumeze nabi cyane!Nyuma yo kubona umuriro, twabyakiriye neza cyane kuko ibyo Perezida yadusezeranyije  byarabonetse kandi yarabiduhaye. Ooohh ushatse aracana, ushatse atera ipasi, byose birahari. Nyakubahwa Perezida Kagame, turagushimira iterambere watugejejeho ….

Naho Nizangwe Divine ufite ubucuruzi bw’akabari mu Gacentre ka Keyebe yagize ati: ‘’Umuntu yacanaga igishira tugenda tukizunguza, cyangwa se agatadowa umuyaga waza kakazima ariko ubu umuntu akanda ku rukuta umuriro ukaka.Ubu ncuruza uko nshaka kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa sita z’ijoro mba ndi mu kazi. Twageze ku iterambere!Nshimira Umubyeyi wacu Kagame Paul kuko yatugejeje kuri Byinshi..’’

Ryumugabe Claude wogoshera muri ako gace avugako kuri ubu batangiye ibikorwa by’iterambere nyuma yo kubona amashanyarazi. Yagize ati: ’Tutarabona amashanyarazi twari mu icuraburindi kuko twajyaga mu nzu tumurikisha igishirira, ariko ubu dukanda ku rukuta umuriro ukaka. Icyo byahinduye, urabona nge mfite umwuga wange wo kogosha nge nabyungukiyemo kuko umuriro waje ari iterambere ryange, mbonamo amafaranga nkabona igitunga umuryango.’’

Ngendahayo Chrysologue, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG mu karere ka Gicumbi avugako kuri ubu nubwo imiterere y’aka karere itorohereza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi kubera imisozi miremire n’uburyo abaturage batuyemo batatanye,  ariko ko abaturage bose batujwe mu midugudu harimo n’iy’icyitegererezo kuri ubu bafite amashanyarazi; kandi ko mu mirenge 21 igize aka karere nta murenge numwe utaragezwamo amashanyarazi. Yizeza ko n’abatarabona amashanyarazi bashonje bahishiwe.

Ngendahayo yagize ati: ‘’Nka 2022 tutarabona umushinga wa RUEAP (Rwanda Universal Energy Access Program) wabonaga ko tukiri hasi cyane kuko twari turi ku kigero cya 56%, ariko ubu tugeze kuri 81% kandi icyo gihe twari turi ku ngo 60,000(HH) zifite amashanyarazi,  ariko urabonako twazamutse tugeze ku rwego rushimishije. Hari undi mushinga witwa Ascent uteganya kugaruka ukabasha gutanga amashanyarazi ahantu hose hasigaye. Turabwira abaturage batarabona amashanyarazi ko bihangana ko nahasigaye umuriro utaragera mu gihe kitarambiranye nabo tuzabafasha.’’

Imibare itangazwa na REG igaragaza ko mu karere ka Gicumbi, kuva mu kwezi kwa gatanu kwa 2025 mu ngo zirenga 117,000 zihari, ingo zirenga ibihumbi 95,500 (HH) zamaze kubona amashanyarazi mu karere ka Gicumbi  ni ukuvuga ko abaturage bamaze kugezwaho amashanyarazi muri ako karere bangana na 81%. Ni mu gihe mu ho Rwanda ingo zigera kuri 82% zimaze kugezwaho. REG yihaye inteko ko bitarenze mu myaka itanu iri imbere ingo zose zizaba zigerwaho n’amashanyarazi 100%.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere par AF themes