janvier 14, 2026

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Mukura: Ubuyobozi bushima Ibikorwa bya DBYEA bigamije gufasha Urubyiruko rutishoboye

Urubyiruko rwashyikirijwe ibikoresho by'Ishuli

Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, urashima ibikorwa by’Umuryango Don Bosco Youth Education for (DBYEA) kubera ubufasha butandukanya ugenera urubyiruko by’Umwihariko urw’amikoro make hagamijwe ko nta numwe usigara atagiye ku Ishuli.

Byagarutsweho kuwa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, ubwo DBYEA yashyikirizaga ibikoresho by’Ishuli abana bagera kuri 300 bakomoka mu miryango Itishoboye mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

Ibikoresho bahawe bigizwe n’amakayi, amakaramu, Boite Mathematicale n’bindi hagamijwe gushishakariza Urubyiruko gukunda Ishuli no kwirinda Ingeso mbi.

Manishimwe Niyonzima, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye yagize ati “Iki gikorwa ni Umugisha Tugize kuba mwaje kwifatanya n’urubyiruko rwacu mu murenge wa Mukura, turashima cyane nk’Ubuyobozi bw’Umurenge cyane cya mu rwego rw’uburezi mpagarariye.”

Yakomeje agira ati “Kuva iki Kigo (Don Bosco Youth Centre-Kabuga, Sahera) cyajyaho byadufashije cyane kugabanya uburara mu bana. Iyo abana bahuriye hamwe, bagakina, bakigishwa, bagahabwa indangagaciro binyuze mu biganiro bitandukanye cyane cyane bishingiye ku ndangagaciro z’Ubukilisitu bidufasha cyane ko abana bakundishwa ishuli bityo bikadufasha kugabanya Umubare munini w’Abana bataga amashuli cyane cyane ko iki Kigo kiza mu 2023 hano twari dufite Ikigero kinini cy’abana bata Ishuli.”

Yongera ati “kuva cyaza cyagiye Kitwunganira mu gutanta ibikoresho by’Ishuli mu bana, kigafasha abana bari mu miryango icyennye bigatuma biga nabo bafite ibikoresho by’Ishuli.”

Yongeraho ati “Ikindi nk’uko mwabibonye twakiriye inkweto, twakiriye amakayi n’ibindi bikoresho by’Ishuli, ibi byose ni ibizafasha abana baturuka mu miryango ikennye kugira ngo nabo babashe kwiga bafite ibikoresho by’Ishuli.”

Ati “Rero Turashima cyane Umuryango Don Bosco Youth Education For All, kubera ubufatanye bwiza hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu rubyiruko.”

Padiri Bashemezimana Thierry, Umuyobozi ucyuye igihe w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Don Bosco giherereye i Sahera mu murenge wa Mukura, avuga ko kuva iki Kigo cyashingwa bibanda cyane mu bukangurambaga mu rubyiruko harimo kurwanya ibiyobyabwenge, kubashishikariza isuku, gushyigikira uburezi, imyidagaduro ni ibindi.

Avuga ko uko iminsi igenda ishira ariko umubare w’Urubyiruko rugana Ikigo rukomeza kwiyongera.

Ati “Niyo mpamvu dukomeza gukora Ubuvugizi ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubona ubushobozi bwo kwita kuri abo bana bakeneye ubufasha.”

Mu Izina ry’Ubuyobozi bwa DBYEA, Bwana DUSABIMANA FELICIEN yashishikarije urubyiruko gukunda ishuli no kugira indangagaciro ziruhesha icyubahari harimo no kugira isuku.

Yasabye ababyeyi kugira Uruhare mu myigire y’abana baba anizeza ko umuryango DBYEA uzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo urubyiruko rw’amikoro make rwige kandi runiteze Imbere.

Uretse guteza imbere uburezi mu rubyiruko, Umuryango DBYEA ugamije no guteza imbere uburenganzira bwa muntu harimo n’ubw’abana, guteza imbere siporo n’umuco, kwimakaza ubumwe n’ubushuti mu Banyarwanda.

Muri gahunda z’uyu Muryango, hanazirikanwa kubungabunga ibidukikije n’ubukangurambaga bugamije gufasha Abanyarwanda kugera ku Iterambere rirambye himakazwa imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze mu baturage.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.