Mukandayambaje aratabariza umwana we warumwe n’inzoka mu myaka 10 ishize akabura ubuvuzi
Umubyeyi witwa Mukandayambaje Josephine utuye mu Karere ka Rwamagana, aratabariza umwana we w’umukobwa warumwe n’inzoka mu 2015 ariko kugeza n’ubu akaba atarabona ubuvuzi nyabwo bitewe no kubura amikoro.
Uyu mubyeyi w’imyaka 43, ufite ubumuga bwo kutabona akaba amaze imyaka 10 ari umupfakazi, atuye mu Mudugudu wa Rwinka, Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umwana we yitwa Niyogisubizo Kevine, akaba yararumwe n’inzoka muri Nzeri 2015, abanza kugana abavuzi ba gakondo ngo bamugombore abonye ntacyo bitanze yiyemezaga kumujyana ku kigo nderabuzima cyari kimwegereye.
Mu buhamya bwe avuga ko nyuma yaje koherezwa ku bitaro bya Kigali (CHUK) umwana bamukorera ibizamini, baramubaga ariko abura ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi yakorewe ndetse ntiyabasha no kugura imiti yandikiwe n’abaganga.
Amaze kujyamo umwenda munini ibitaro byamwohereje mu nzego z’ibanze z’aho yari atuye ngo ajye gusaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ariko ngo ntabwo yabonye.
Ati “Ngiye ku biro by’Akarere mbatekerereza uko ikibazo kimeze bansaba nimero z’indangamuntu ariko barambwira ngo ‘nubwo uzidusigiye nta bufasha dufite’, ndagenda mbitekerereza muganga nk’uko babimbwiye. Umwana bamuvuye ibyumweru bitatu barebye basanga maze kujyamo umwenda munini.”
Hafashwe icyemezo cyo kumusezerera ngo asubire gushaka ubufasha abwirwa ko nibuboneka bwaboneari bwo azasubira kwa muganga bakamwohereza mu Bitaro bya Kanombe.

Ati “Naragiye mbibwira abadepite bankorera ubuvugizi, ubuyobozi bw’Umurenge bumpa ibihumbi 100 Frw ndayifashisha nk’umuntu wari umaze imyaka 10 ndwaje uwo mwana, arashira. Imiti nandikiwe na muganga ntayo nigeze ngura kuko nta bushobozi mfite, najyaga kuyibaza muri farumasi bakambwira ibihumbi 100 Frw, ngasanga sinayigondera.”
Mukandayambaje avuga ko kugeza ubu umwana we arembye ku buryo igihe kigera akaguru kakabyimba, kagaturika ndetse imbago yifashishaga zikaba zitakijyanye n’ikigero agezemo, ntabasha kujya ku ishuri n’iyo ashaka kugira aho amujyana bisaba kumuheka ku mugongo.
Ati “Icyo nifuza cy’ibanze ni ukubona umuterankunga wamfasha kuvuza uyu mwana agakira ibindi bijyanye n’imibereho ndetse n’aho kuba [kuko mba mu icumbi] byazaba biza nyuma.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu Bitaro bya CHUK yari agezemo umwenda uri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda bikaba byaramubereye inzitizi yo kugira ahandi bamwohereza.
Yasobanuye ko bamubwiye ko nabona umuterankunga akishyura umwenda wa CHUK ari bwo bazamwohereza mu Bitaro bya Kanombe bikab ari na byo bishobora kuzamwohereza kuvuriza umwana we mu mahanga.
Uburwayi buterwa no kurumwa n’inzoka buri ku rutonde rw’indwara Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, wise ko zititaweho uko bikwiye, zikaba zihangayikishije. Izindi zirimo kurumwa n’imbwa, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido n’izindi.
UMUGIRANEZA WIFUZA KUMUFASHA YAKWIFASHISHA IYI NIMERO: 0788572096