décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Abafite Ubumuga bwo kutabona bahize ko Car Free Day itazongera kubacika nihabaho gufashwa n’ababishinzwe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, Abagize Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union of the Blind) bifatanyije n’abaturage b’Umugi wa Kigali mu gikorwa cya Siporo rusange hagamijwe gutangiza Ubukangurambaga ku mikoreshereje y’Inkoni yera no gutanga ubutumwa ku kamaro k’Iyo nkoni by’Umwihariko ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Iki gikorwa cyabo cyatewe Inkunga na MTN Rwanda ku bufatanye n’umugi wa Kigali cyabereye kuri Site zitandukanye zabereyeho imyitozo ngororamubiri isanzwe ikorwa muri Car Free Day, izo site akaba arizo iya Kigali Height, I Nyamirambo kuri Pele Stadium, Gisozi ndetse no kuri IPRC Kicukiro.

Abafite Ubumuga bwo kutabona bakoranye siporo n’abandi, bakaba basanga ari igihe cyiza cy’uko buri wese asobanukirwa ko bashoboye kimwe n’abandi bose.

Avuga ku kamaro ko gukora Siporo, Dogiteri Mukarwego Betty, Perezida w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga bwo kutabona, RUB, yavuze ko siporo ari ingenzi ku buzima bw’abafite ubumuga ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi kugira ngo abafite Ubumuga bwo kutabona bisange mu bikorwa byose bya Car Free Day.

Uretse Dogiteri Mukarwego, Bwana Mugisha Jacques, Visi Perezida wa RUB yavuze ko Sipororo ari ubuzima ariko anaboneraho ashimangira ko guha agaciro Inkoni yera y’Abafite Ubumuga bwo kutabona ari ukubahiriza Uburenganzira bwabo.

Minisitiri wa Siporo Bwana Nyirishema Richard yashimye uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye Siporo yemeza ko ubu bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi Siporo ya Car Free Day ibe siporo idaheza nk’uko bisanzwe mu nshingano z’Umugi wa Kigali zo kuba Umujyi Udaheza aho buri wese yisangamo.

REBA INKURU MU MASHUSHO HANO:

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.