décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Green Party yinjiye mu guteza imbere imikoreshereze y’Ifumbire y’Imborera

Urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark hamwe n’urubyuruko rw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party)  bahuriye mu rugendo mu karere ka Karongi, habaho kungura ibitekerezo no gusura umushinga wo gutunganya ifumbire y’imborera harebwa uko habaho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Tariki ya 13/11/2024 , Amb Hon Dr. Frank Habineza , n’abandi bayobozi b’Ishyaka basuye akarere ka Karongi bari kumwe n’urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark rwifatanyije n’urw’ishyaka Riharanira Demokorasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR-Green Party)  hagamijwe gushaka uko habaho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ubufatanye mu gusangira ibitekerezo.

Abayobozi b’urubyiruko baturutse mu gihugu cya Danemark, bayobowe na Amb Hon Dr. Frank Habineza, basuye uyu mushinga banasangira ibitekerezo n’ubunararibonye, ibi bitanga uburyo budasanzwe bwo kugira ibisubizo bishya, bikanongera imbaraga ku rubyiruko rw’ibi bihugu byombi. Uyu mushinga wo gukora ifumbire mborera watangijwe n’urubyiruko mu karere ka Karongi. Iyi gahunda ntigamije gusa gutanga umusararuro w’ibiribwa bitagira ingaruka ku buzima, ahubwo ni ingenzi cyane mu kurengera ibidukikije, mu guhindura imyanda ikaba ifumbire.

Amb Dr. Frank Habineza ubwo yasuraga uturere icyenda mu rwego rwo gufasha no gushyigikira imishinga y’urubyiruko, yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwa DGPR-Green Party rwatangije imishinga itandukanye, irimo ubworozi bw’inkoko, ubworozi bwi ngurube, Kudoda imyenda, gutegura ibirori, ubworozi bw’inkwavu, ubworozi bw’ihene, no gukora ifumbire y’imborera. Iyi mishinga ikorera mu turere twa Kicukiro, Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Ruhango, na Huye, igaragaza uburyo butandukanye bwo guteza imbere imibereho myiza mu bagore n’urubyuruko.

Imikoranire hagati y’urubyiruko ruturuka mu gihugu cya Danemark ( Green Left) n’Urubyiruko rwa DGPR-Green Party, iratanga icyizere cy’ejo hazaza bakora ibishoboka ngo bagabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bigamije guteza imbere ubukungu no gushyigikira imibereho myiza yabo babinyujije mu guhanga ibishya.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.