Inama 5 zagufasha kuzuza Inshingano Nshya udatakaje Umwimerere wawe usanganywe
Ubusesenguzi ku makuru mashya amaze iminsi avugwa. Uyu munsi turagaruka kuri Scovia Mutesi wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).
Mu kwinjira muri ubu busesenguzi ntanganama, twanyarukiye ku rukuta rwa X aho Televisiyo MAMA URWAGASABO ya Mutesi Scovia yanditse Ubutumwa bwe kwitorwa rye nk’Umuyobozi wa RMC.
Twifuzaga kumenya Uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babibona nubwo kandi n’ahandi tunyura hari uko batanga ibitekerezo, uretse no kuri Scovia no ku bandi bahabwa imyanya y’Ubuyobozi hari byinshi bihita bivugwa muri Sosiyete ariko ahanini ni ikimenyetso kigaragaza ko buri wese aba afite uburyo avugamo amaranga mutima ye.
Mu bitekerezo twasomye harimo ibyibanjemo ijambo “Congratulations” ku mirimo watorewe n’ibindi ariko twafatamo nk’Iki cyatanzwe n’Uwitwa Nkulikiyimfura Olivier wagize Uti “Yampayinka ubuse azongera kuduha amakuru ya ndani-ndani cg nawe agiye kwibera umunyapolitike azage atugenza kwa kundi abandi babigenza ngo bitanturakaho ? Anyway ,Congs kbsa kdi ntabwo bibeshye kuko arashoboye! Rwose ntibizamubuze kutugezaho za nkuru zishyushye yatumenyereje”
Mu bindi bitekerezo hari n’uwavuze ko babuze Umuvugizi. Ahanini ni uko Scovia azwiho kuvuga ibyo abandi basa n’abacecekaho gato we rero akawamugani abikora agamije kumara ibinonko mu ntabire kuko iyo usesenguye usanga ko hari uburyo aba ashaka ko sosiyete ihinduka ariko igana mu buryo buzima. Ubundi Hari uburyo ureramo Umwana ugamije kumugira Umunyagihugu muzima ukunda igihugu wubaha amategeko kandi agakunda Imana.
Tuvuye kuri ibyo rero icyo tugamije ni iki? Si uguhakana ibyo bamwe batekereza kandi si no kubishimangira. Ahubwo twifuza guha inama umuyobozi mushya nundi wese ujya ahabwa inshingano yazigeramo akumva andi majwi amubwira ko ibyo yakoraga birangiranye n’inshingano ahawe kabone niyo bimwe yakoraga yabonaga aribyo bya mbere byiza bibaha.
Aha kandi mu busesenguzi bwacu twanashimangira ko kuba Scovia yaratowe nta naho turamwumva avuga ko atewe ubwoba nizo nshingano cyangwa avuga ko zimuhombeje bitewe n’ibyo asabwa muri ako kazi. Wenda natwe niduhura tuzamubaza tuti aka wa munyamakuru tuti “Wumvise ufite ubwoba munda”?
Tugaruke ku nama zacu rero:
Mbere na mbere, ni ngombwa ko uretse Scovia nundi muntu wumva ko umwanya mushya usaba ubundi buryo butandukanye n’akazi wakoraga buri munsi urugero nk’ubuvugizi ndetse n’ibitekerezo ku bibazo bitoroshye by’abaturage.
Bene aba bantu nubwo bashobora kuba bari bazwiho kujya impaka mu buryo butoroshye yewe rimwe na rimwe bakagaragaza amarangamutima-kamere, tugarutse nko kuri Scovia ubu afite inshingano zo kugenzura amarangamutima ntarengwa y’abanyamukuru bagenzi be ndetse no gukosora no kujya inama aho bitameze neza by’Umwihariko ku cyo ari cyose cyatuma umwuga w’Itangazamakuru uhonyorwa.
Nundi wese rero wakwifuza ku nguko ubumenyi mu tuntu dutandukanye, Dore inama z’uburyo yashobora kuyobora mu nshingano nshya atitaye ku buryo akunzwe cyangwa yizerwa:
- Emera Inshingano nshya n’imbamutima zose:
Aho kubona inshingano nshya nk’imbogamizi ku bikorwa byawe ahubwo icyo gihe abakunzi bawe mu bikorwa ukora ubagaragariza ko ari amahirwe ashobora kugira ingaruka nziza mu buryo butandukanye. Ushobora gukoresha amahirwe mashya mu guhanga udushya aho ushobora gushyiraho urubuga rw’abakunzi bawe mu gufatanya mu gutegura ibiganiro no guteza imbere umuco wo kuganira ku bibazo byingenzi, ariko bene ubu buryo abahanga bavuga ko biba byiza mu gutegura ibiganiro mu buryo burimo diplomasi.
- Umva byinshi, Uvuge bike:
Uretse na Scovia n’undi wese wahabwa inshingano zo kugenzura no guharanira ubunyamwuga mu bikorwa runaka akwiye kumva byinshi ariko akavuga bike bisubiza ibibazo Bihari. Ubundi iyo bigenze gutya uba ufite inshingano zo guteza imbere ibiganiro ndetse ukanamenya neza ko amajwi ya bose mubo uyobora yumvikana. Uba ugomba gushishikarira gutega amatwi witonze ibyo abandi bavuga, kabone niyo baba batavuga rumwe, no gushyiraho umwanya aho ibitekerezo bitandukanye bishobora gusangirwa no kubahwa.
- Ugomba kuba Intangarugero mubo uyobora:
Twongere twibukiranye ko izi nama zitareba Scovia gusa, ahubwo kimwe n’undi wese uba ugomba kuba umuyobozi w’Intangarugero mu bo uyobora. Bene aba bantu babona imirimo mishya basanzwe bafite ikindi kintu bakunda, bagomba kwerekana imyitwarire bashaka kubona mubandi. Ibi bivuze kubahana, gufungura ibitekerezo, no kureka hakabaho impaka z’abayoborwa mu buryo butandukanye. Mu kugira imico imeze ityo bashobora kugirirwa ikizere no kubahwa na bagenzi babo kandi bakagumana izina ryabo ry’Ubuvugizi bukorwa neza kandi bwubahirije amahame. Aha rero niho mpita ngaruka nkavuga nti niba Umuntu nka Scovia ntaho arumvikana ko yishe ihame runaka noneho no munshingano nshya biba bishoboka gukora mu buryo bushya kandi bwubahirije amahame.
- Mu guteza imbere amahame ngengamyitwarire adakuraho Impaka, kuri iyi ngo ho tugarutse kuri RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura, abarugize ubwabo nibo bashobora guhuriza ku murongo umwe hanyuma bakubakira ku rufatiro rumwe rushinzwe kurebererwa n’Umuyobozi mukuru hanyuma bakaba bashobora no kuzana impinduka mu mwuga hatabayeho kumva ko inshingano nshya zingana no kuniganwa ijambo.
Tugana ku nama ya nyuma, Nshuti bakunzi ba TOP AFRICA NEWS MEDIA ndabasaba gukora Subscribe niba mutarabikora, uwabikoze ntiyirwe akoraho, hanyuma dukomeze kujya twungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ariko zirimo no guhugurana no kujya inama.
Inama ya 5 rero ku bayobozi bashya mu nshingano nshya ni Ugukomera ku ndangagaciro zabo: Bene aba bayobozi bagirwa inama yo gukomeza kugira indangagaciro n’amahame yabo, nubwo baba bari mu nshingano nshya. Bashobora kuzana impinduka zifasha n’abandi kuba ikitegererezo mu myuga bakora ndetse bakaba banashyiraho uburyo bushya butuma abagerwabikorwa bahora babonamo ibisubizo kabone nubwo uburyo bakoresha bwaba butandukanye n’Ubwambere.
Dusoza rero mu kujya mu nshingano zabo nshya hamwe no kwicisha bugufi, kwishyira mu mwanya w’abandi, no kwiyemeza gufatanya, bene aba bantu bashobora guhuza neza inshingano zabo nk’abayobozi bakunda ubuvugizi, gukomeza kwamamara no kugira uruhare mu bikorwa byabo bwite ariko banagira uruhare runini mu nshingano zabo nshya.