Niyoyita wahiriwe no korora ingurube yavuze akamuri ku mutima
Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Mu myaka irindwi amaze mu bworozi bw’ingurube, Niyoyita Peace ahamya ko nta rindi tungo ritanga umusaruro ufatika mu gihe gito nk’ingurube ikaba ari yo mpamvu yabushyizemo imbaraga zose zishoboka.
Niyoyita yatangiriye ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera aho afite ikigo cyitwa ‘Ntarama Pig Farming’. Yatangiranye ingurube 10 zihaka mu mezi atatu gusa zari zimaze kuba 100. Uyu munsi wa none afite izirenga 400.
Yorora ingurube zitanga inyama n’izivamo icyororo binyuze mu kugurisha ibibwana n’intanga. Kugeza ubu ikigo cye kimaze koroza abantu barenga 340 hirya no hino mu gihugu nk’uko abisobanura.
Mu moko y’ingurube yorora zitanga icyororo gitanga umusaruro ufatika harimo Landrace, Pietrain, Duroc na Camborough zavuye mu Bubiligi. Nibura ashobora kwakira abantu barenze 500 mu mezi abiri bamugana bakeneye gusobanukirwa uko ubworozi bw’ingurube bukorwa aho abigisha uko ibiraro byubakwa, uko bagaburira ingurube, uburyo bwiza bw’imicungire y’ubworozi ndetse no kuvanga icyororo bitewe n’isoko n’icyo umworozi ateganya.
Ikigereranyo cy’uko ingurube yororoka
Nk’uko Niyoyita yabisobanuye, ku muntu ugabura neza, ku mezi arindwi ashobora kubangurira ingurube ye cyangwa akayiteresha intanga. Iba iri hagati y’ibiro 85 na 90. Ingurube ihaka iminsi 114, ni ukuvuga ko mu mwaka umwe ivutse, iba imaze no kubyara.
Ni cyo kigereranyo kigaragaza ko nta gihombo umworozi afite. Ibyaye bwa mbere itanga ibibwana biri hagati ya 8-10, ku nshuro ya kabiri bikiyongera ku buryo mu myaka itanu ishobora kuba ibyaye ibibwana 100.
Yakomeje agira ati “Ingurube ni itungo ryororoka vuba, nta bundi bworozi ushobora kuyigereranya, ni na yo mpamvu nayihisemo. N’ubu umpitishijemo ni yo nakongera guhitamo.”
Agaruka ku cyo ubu bworozi bumaze kumugezaho, uyu mugore yagize ati “Natangiye hano ari hato mfite ingurube 10 gusa, amezi atatu yarangiye mfite ingurube hafi 100. Ibyo byanyeretse ko bishoboka mba ndongereye biturutse ku mafaranga nakuyemo. Ubu ndimo kubaka ibagiro rizaba ari mpuzamahanga, mu myaka iri imbere tuzaba dutanga inyama ku isoko.”
Imbogamizi zigihari mu bworozi bw’ingurube harimo ishingiye ku muco aho ingurube iri mu matungo yahejwe cyane bitewe n’uburyo abantu bazororaga, ziba ahantu habi, zivuruguta bigatuma hari abinefaguza kuyirya.
Ati “Ingurube si umwanda, ku isi yose itungo riribwa cyane ni ingurube kubera ko yororoka vuba. Turi mu gihe cyo kwereka abantu ko korora ingurube ntacyo bitwaye, kuzirya ntacyo bitwaye, ikibazo gikomeye ni umuntu ukibikora nabi bikagira isura mbi.”
Mu moko yororoka cyane harimo Landrace. Ni ubwoko bw’ingurube igira ibiro byinshi aho ishobora kugeza kuri 500. Iyo ari inyagazi ibyara ibyana byinshi icyarimwe.
Ni mu gihe Pietrain ari ingurube itagira amavuta menshi. Mu biyigize 70% ni inyama naho amavuta akaba 30%. Bivuze ko ku bakeneye inyama iyo umuntu abaze Pietrain adahomba.
Duroc yo ku mezi atandatu iba ipima ibiro 100 na zo zibereye ubucuruzi cyane cyane ubw’inyama.
Gutanga intanga hagamijwe kuvugurura amaraso no gusazura icyororo
Ntarama Pig Farm ni ikigo kimaze imyaka ibiri gitanga intanga ku borozi bazikeneye. Umworozi asabwa kwishyura 6500 by’amafaranga y’u Rwanda, ubundi drone za Zipline zikazimugezaho aho yaba aherereye hose mu gihugu. Kuri ubu bafite ingurube eshanu z’ibisekurume zisarurwaho intanga. Buri kwezi hatangwa doze ziri hagati ya 370 na 380.
Urugendo rurerure drone ikora kuva aho ihagurukira ni iminota 45 bikaba byihutisha serivisi bikanabungabunga ubuzima bw’intanga ugereranyije n’uko hakoreshwa imodoka.
Niyoyita yavuze ko Drone za Zipline zibageraho kabiri mu cyumweru zigiye gutwara intanga, kandi kuva batangira kuzikoresha ubu bazigeza mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Gisagara n’ahandi henshi batashoboraga kubona icyororo cyiza.
Ati “Ubu umworozi ushaka intanga araduhamagara cyangwa akatwandikira intanga ashaka, akatubwira n’ahantu ari, umukozi ushinzwe ubworozi ni we umusabira, ubundi akatubwira ikigo nderabuzima Drone zisanzwe zigwaho, ikazijyanayo akaba ari ho umuturage azisanga.”
Icyo ubwishingizi bw’amatungo bwamumariye
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije porogaramu y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu 2019.
Iyi gahunda yiswe “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije gushumbusha abahinzi-borozi bahuye n’ibihombo bituruka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, indwara n’ibyonnyi.
Leta yishyurira umuhinzi-mworozi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi kibarwa ku gishoro na we akiyishyurira 60% mu kigo cy’ubwishingizi ahisemo kikamusubiza icyo gishoro mu gihe habayeho ibihombo.
Niyoyita yavuze ko ari mu ba mbere bakiranye yombi ubu bwishingizi kuko buri mu bintu by’ingenzi yari akeneye.
Ati “Kuva Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi itangira turi mu bantu bayakiranye ubwuzu kubera ko iri mu byo twaburaga. Umuntu yabaga ari muri ‘risks’ zikomeye kuba yarashoye imari y’amafaranga menshi ariko umunsi umwe akazagira ikibazo byose bikagwa agasezera. Ubu iyo umuntu afite ubwishingizi aba afite umutekano kuko n’iyo yagira ikibazo [uretse ko tukirinda] bidufasha ko azabona igishoro cyo kongera gukora. Ntabwo umuntu yarambarara burundu yarishingiye amatungo ye.”