décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Dore Umuti wo kurandura Ihohoterwa rikorerwa Abana, Amakimbirane mu miryango ndetse n’Ikibazo cy’Ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’u Rwanda

Muhanga: Abangavu batewe inda bafata amakimbirane yo mu miryango nk’intandaro y’ihohoterwa bahuye naryo. IFOTO YA RADIO HUGUKA

Yanditswe na Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

Mu bihe byashize twakunze gusabwa n’abantu benshi bakurikira Inkuru za TOP AFRICA NEWS ko twagerageza tugashyiraho n’urubuga rutangaza Inkuru z’Ikinyarwanda kugira ngo n’undi wese utumva indimi z’amahanga ubutumwa dutanga bumugereho nta mbogamizi.

Nubwo ubushobozi bwacu ari buke bitewe ahanini ko nta muterankunga wihariye w’ibikorwa byacu tugira, ntibitubuza gushaka no gucukumbura inkuru by’umwihariko zifitiye Umuryango Nyarwanda akamaro. Ubundi usanga twibanda ku bidukikije, ubuvugizi ku bibazo bitandukanye by’umwihariko ku bafite ubumuga ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Twe icyo dushyira imbere ni ugushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye ariko twibanda ku bisubizo bifitiye umuryango nyarwanda akamaro.

Muri ubu butumwa rero twifuje gusangiza ababishinzwe umuti wakoreshwa mu kurandura Ihohoterwa rikorerwa Abana (haba ku mashuli no mu miryango), Amakimbirane mu miryango ndetse n’Ikibazo cy’Ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda dore ko bigenda bigaragara ko kigenda gifata indi ntera.

Aha rero mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rugana ku iterambere ry’abaturage n’iry’umutekano muri rusange, ikibazo cy’ingutu gikomeje kuza ku isonga mu biganiro mbwirwaruhame cyangwa mu itangazamakuru ni Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko irishingiye ku gitsina aho bigaragarazwa n’imibare y’abangavu baterwa inda buri mwaka batarageza igihe, hakaza amakimbirane mu miryango atuma bamwe biyahura, ndetse n’ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye mu rubyiruko.

Mu bushakashatsi twakoze, Impuguke zerekana ko hahujwe imbaraga neza n’ababishinzwe byatanga umusaruro muzima ku rusha uko hatatanywa imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo.

Gushyiraho ingamba zivuguruye mu guhindura imyumvire n’ imyitwarire

Nko mu Rwanda, urwego rw’Ubugenzacyaha bwashyiriwe abaturage buzwi ku izina rya RIB, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umuryango, na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bakwiye gufatanya bakicara hamwe bagashyiraho ingamba zivuguruye zigamije guhindura imyitwarire mu baturage.

Mu myaka yashize, imibare n’amakuru yatangajwe byagendaga byerekana igipimo giteye ubwoba cy’ihohoterwa rikorerwa abana n’amakimbirane mu miryango by’umwihariko ashingiye ku mitungo no kutumvikana mu bashakanye, hamwe n’impungenge zikomeje kwiyongera ku nzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’igihugu.

Kugira ngo ibyo bibazo bibone umurongo hakenewe igisubizo cy’ingamba ziteza imbere ubufatanye hagati y’inzego za leta by’umwihariko kuko n’ubundi ibibera mu gihugu bigendera ahanini ku murongo uva mu butegetsi bwa Leta.

Aha rero RIB na Polisi y’u Rwanda bafite ubushobozi bwo gukora iperereza no kubahiriza amahame abagenga kugira ngo bagere ku gisubizo cy’imyitwarire myiza muri sosiyete nyarwanda.

Gukoresha Itegeko gusa ntibihagije

Yego n’ibindi birakorwa nko kwigisha no guhana ariko ahanini kubahiriza amategeko byonyine ntibihagije. Ni ngombwa ko izo nzego zikorana bya hafi na Minisiteri ishinzwe guteza imbere umuryango, ifite ubumenyi n’umutungo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’uburere mbonezamuryango ndetse ikaba inafite mu nshingano ibikorwa byo kwegera abaturage by’umwihariko birya bikorwa bigamije gukangurira abantu kumenya ingaruka z’ihohoterwa n’ibiyobyabwenge cyangwa se ibisindisha muri rusange.

Guteza Imbere Umuco w’Ubufatanye n’Ubwubahane mu miryango

Mu gushyiraho ingamba zo gukumira muri rusange, izi minisiteri n’ibigo byavuzwe haruguru bishobora gukorana mu kwimakaza umuco wo kubahana no gufashanya mu miryango. Byongeye kandi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ibanze bireba abaturage.

Ni muri urwo rwego iyi minsiteri ifatanyije n’abo bafatanya bikorwa bavuzwe hejuru kongeraho abafatanyabikorwa ba buri kigo mu byagarutsweho cyane bakwiye nanone kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ibiganiro hagati mu miryango. Iyi minisiteri ishobora gufasha mu gushyiraho amahuriro muri sosiyete tutitaye ku “Mugoroba w’Ababyeyi” gusa cyangwa “Inshuti z’Umuryango” n’Inama za buri Cyumweru mu midugugudu” ahubwo hagashyirwa amahuriro mu midugudu aha abantu ubushobozi bwo kwifasha kurandura burundu ibibazo by’umuryango kuva mungo kugera kuri sosiyete muri rusange.

Gushyiraho amahuriro mpinduramyumvire muri Sosiyete

Hakwiye kujyaho amahuriro mpinduramyumvire akora neza kandi yiganjemo abagenerwabikorwa kuko usanga mu bagenerwabikorwa ari nabo baba bahura n’ibibazo twavuze ruguru. Aha ntibivuze gusimbura inzego zisanzwe zibikora ahubwo habaho inzego zifasha ayo mahuriro nk’urwego rwibera mu baturage rwagati.

Aya mahuriro mpindura myumvire muri sosiyete mu gihe yajyaho yahabwa ubushobozi ndetse no mu buryo bw’amikoro kuko buriya nuko bitanavugwa Ikibazo cy’uko usanga benshi mubafasha sosiyete by’umwihariko mu nzego zo hasi ahanini usanga batagira irindi shimwe niho usanga hanazamukira ruswa no guhishira ibibazo byose twagarutseho hejuru bityo bigakomeza kuba ingutu kuri sosiyete.

Gushyiraho Uburyo butandukanye buhuje imbaraga mu kwigisha sosiyete ni ngombwa kandi bukenewe no gushorwamo imari n’imbaraga binyuze mu bikorwa by’abaturage bo ubwabo kugirango habeho impinduka zigihe kirekire.

 Gahunda z’ibanda ku buhanga bwo kwigisha, gukemura amakimbirane, kurinda abana ihohoterwa no guhangana n’ikibazo cy’Ibiyobyabwenge cyangwa kunywa ibisindisha mu buryo burenze urugero bigomba gufatwa nk’ibyingenzi muri izi ngamba.

Itangazamakuru ni ingenzi

 Itangazamakuru rifite kandi uruhare runini mu gushyigikira izi ngamba rikagana naryo mu mujyo wo kwigisha ntibibe ibya ngo turwane gusa. Mugukwirakwiza amakuru kubyerekeye umuryango mwiza no gukangurira abantu kumenya ibibazo biriho, itangazamakuru rirashobora guhindura imyumvire y’abaturage no gushishikariza ibiganiro byeruye kubyerekeye ingingo zitoroshye zikunze gucecekwa mu miryango bikarangira isenyutse cyangwa ihuye n’ibindi bibazo.

Aha kandi Itangazamakuru rikora Inkuru zicukumbuye rishobora kwerekana ibibazo byo muri Sosiyete bijyanye n’Ihohoterwa ndetse n’impamvu nyamukuru zitera rubanda kugira imyitwarire bafite, bityo ababishinzwe nabo bakamenya umuti bategura mu gukomeza kugira umuryango Utekanye.

Byongeye kandi, ubukangurambaga bugaragaza inkuru z’Imibanire myiza no kwihanganiranama mu miryango bishobora kuzana ibyiringiro no gushishikariza imiryango gufatanya igasenyera umugozi umwe

Mu gusoza iyi nyandiko nagira ngo nshimangire ko kuvugurura uburyo bw’ubufatanye hagati ya RIB, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umuryango, na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa babashamiyeho ari ngombwa mu kugira ngo harandurwe ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane mu miryango, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Mu gukoresha imbaraga za buri kigo no gushora mu bitangazamakuru hagamijwe gukwirakwiza ubu butumwa mpinduramyumvire, u Rwanda rushobora gutera intambwe igaragara mu guteza imbere umuryango utekanye, ufite ubuzima bwiza mu bihe bizaza. Igihe kirageze cyo guhuriza hamwe hamwe kugira ngo buri mwana n’umuryango bashobore gutera imbere muri sosiyete itarimo ihohoterwa n’ibiyobyabwenge

Ufite IGITEKEREZO CYANGWA IKIFUZO watwandikira kuri

info@topafricanews.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.