Amakuru muri Kiliziya Gatulika
Kuwa 20 Nyakanga, 2024, muri Diyoseze ya Byumba, Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo habereye ibirori by’Itangwa ry’Ubusaseridoti ku ba Diyakoni babiri aribo Ruyange Ngoboka Wellars w’ Umudiyoseze na Ntakiyimana Celestin wo mu muryango w’Abasaleziyani.
Ni ibirori by’itabiriwe n’imbaga y’abakilisito babarirwa mu bihumbi, abihayimana batandukanye biganjemo abo mu muryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco, Musenyeri Papias Musengamana wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Kizito Bahujimihigo na Musenyeri Servelien Nzakamwita, bari mu Kiruhuko kizabukuru.
Padiri Celestin Ntakiyimana na Padiri Ruyange Wellars bamaze guhabwa ubupadiri
Muri ibi birori kandi hari abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ndetse n’abo mu nzego z’abikorere.
Ibi biroro byaranzwe n’ibyishimo kuva ku ntangiriro kugeza ku munota wa nyuma. Musenyeri Papias Musengamana wahaye ubupadiri Celestin na Wellars yabasabye kutazatezuka ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana ndetse anabibutsa ko bafite inshingano nyamukuru yo kuyobora abakirisito mu nzira igana Imana.
Uyu muhango kandi wahuriranye no kwizihiza Yubire y’imyaka 25 ya Padiri Dion Mbonimpa amaze ahawe ubupadiri.
Uko ibirori byakomezaga hacagamo umwanya bakabyina imbyino zijyanye n’ibirori ndetse zigaherekezwa n’ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’abayobozi batandukanye barimo abakiliziya, abahagarariye abakilisito ndetse n’inzego za Leta.
Abahawe Ubupadiri bashimye buri wese wagize uruhare mu buzima bwabo kuva bavutse, bakagana ishuli ndetse bakaba bageze ku rwego rwo kuba abapadiri.
Mu butumwa bwatanzwe n’ababyeyi babo bagarutse ku kuntu muri uru rugendo bagiye bahura n’ibibaca intege ariko bagakomeza gushyigikira abana babo kugeza none baberetse ibiroriri.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yashimye Uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mibereho y’abaturage anaboneraho gutanga ibyifuzo bitandukanye birimo no gukomeza gufasha intara mu kubona ibisubizo by’ibibazo byugarije Umuryango mu bihe bya none by’umwihariko mukurandura Ikibazo cy’Igwingira ry’abana muri iyo ntara.
Muri ibi birori hatanzwe impano zitandukanye harimo amatungo magufi n’amanini, ubutumwa bw’ishimwe kubakoze ibirori bigaherekezwa n’imbyino z’Umunezero wakomeje kugaragara ku kibuga cyari giteraniyeho imbaga y’abakilisito baje gukurikirana uwo muhanga.
Ibirori byashojwe Musenyeri Papias Musengamana ashimira abahawe Ubupadiri ndetse anashima Padiri wizihije Yubile, bisozwa abakilisto bahabwa umugisha wakuriwe n’igikorwa cyo gusangjra.
Mu by’ukuri ibi birori byitabiriwe cyane by’umwihariko urubyiruko rukaba rwari rwiganje mu bakurikiye umuhango.
Bwana Sina Gerard n’Umufasha we mubitabiriye ibirori
Abakilisito basaba Imana kubakomeza mu Kwemera
Umwana w’Umukobwa atanga Ituro
Abapadiri bari mu Kiruhuko cy’Izabukuru baramutsa abakili bato binjiye mu bupadiri
Imbaga y’abakilisito biganjemo urubyiruko
Ibyishimo byari byose
Hari n’abavuye mu Butalyani baje kwihera amaso ibirori
Ababyeyi n’abana babo
KORA SUBSCRIBE KURI YOUTUBE YACU