Kubera iki Umushinga TREPA uhanzwe amaso ku Ikura ry’ibiti n’amashyamba biterwa mu ntara y’Iburasirazuba
Uyu mushinga ugamije kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere mu Ntara y’ i Burasirazuba- TREPA
Intara y’i Burasirazuba izwiho cyane kugira ubutaka bwinshi kandi bwera, ibi bituma ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu guhaza abanyarwanda. Nyamara ibiza byiganjemo kuumagana k’ ubutaka, imihindagurukire y’ibihe, kugabanuka ku imvura, cyangwa kwiyongera bikabije kwayo, gucika vuba bitunguranye, biri mu biteza igihombo abatuye muri iyi ntara bw’umwihariko abahinzi.
Ibi bigira ingaruka mbi nyinshi haba ku bikorwaremezo, ku bahinzi, ku baturage ndetse no ku rusobe rw’ibinyabuzima, tutibagiwe no kugabanuka ku ibiribwa.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe amashyamba ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga Ibidukikije IUCN, n’abandi bafatanyabikorwa barimo Enabel, CIFOR-ICRAF, Cordaid, na World Vision bari gushyira mu ngiro umushinga ugamije kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’ Iburasirazuba- TREPA.
Uyu mushinga ugamije kandi kubakira abaturage kuzana impinduka mu micungire y’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubutaka bwangiritse, butagishoboye gutunga ababutuyeho bitewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, buri kubungwabungwa bityo bugasubirana urusobe rw’ibinyabuzima, ubutaka bugasubirana ubushobozi bwo gutunga abaturage cyane cyane ab’amikoro make bakabona ibiribwa, n’amazi bihagije.
Mu muganda Usoza Ukwakira, 2024, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanya bikorwa batandukanye batangije Umwaka wo gutera Ibiti n’amashyamba 2024-2025. Byabereye i Rwamagana mu murenge wa Munyaga ahatewe ibiti 25,000 ku buso bungana na Hegitari 17. Ubutaka bwateweho ibiti buherereye mu gice gikorerwamo n’umushinga TREPA ugamije gufasha intara y’Iburasirazuba guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubusanzwe uyu mushinga ukorera mu turere hafi ya Twose tw’Intara y’Iburasirazuba.
Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere tugeramo umushinga TREPA kandi gashyira imbaraga mu micungire y’amashyamba. Muri aka karere habarizwa amashyamba ari mu bice nka bibiri.
Mu Kiganiro na TOP AFRICA NEWS, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko muri aka karere harangwa amashyamba ya Leta harimo n’ahakorewe umuganda wo gutangiza Umwaka wo gutera ibiti n’amashyamba.
Yongeho ko hari n’amashyamba y’abaturage nayo agabanyijemo ibice bibiri birimo amashyamba mato hakaba n’amashyamba ari ku butaka buhuje acungwa binyuze mu makoperative y’abaturage ndetse akanasarurwa mu buryo bwa kinyamwuga hatabayeho gusarura ngo aho avuye hasigare ubutayu.
Byakunze kugaragara ko hirya no hino mu gihugu hari ahaterwa amashyamba mu buryo rusange nyuma y’igihe ibiti byatewe bikangirika bitarakura kubwo kubura ababyitaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko kuri bo nta mpungenge zihari bitewe ahanini nuko abaturage b’aka karere bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’amashyamba binyuze ahanini mu mushinga wa TREPA na COMBIO.
Mbonyumuvunyi ati « Kugeza ubu imikoranire yacu na TREPA imeze neza, tumaze gutera igice kinini cy’amashyamba. »
Yongeraho ati »Icyo dushimira cyane TREPA na COMBIO ni uko hari ibiti byari mu nzira yo kuzimira bizwi ku izina ry’ibiti bya gakondo none ubu uyu munsi bikaba birimo kongera kugaruka kandi n’abaturage bakeneye ingemwe zisanzwe nk’inturusu, greveria n’ibiti bivangwa n’imyaka, ubu bari kubibona ku buryo bworoshye aho dutangiriye gukorana na TREPA ndetse na COMBIO »
Muri uyu mwaka mu gihugu hose ibiti bizaterwa byiyongereyo hafi miliyoni 2 kuko byavuye ku biti miliyoni 63 byatewe mu mwaka wa 2023-2024 bikagera kuri Miliyoni 65 zizaterwa mu gihembwe muwa 2024-2025. Ikindi kandi mu bihe byashije umuturage yasabwaga gutera ibiti 3 none ubu arasabwa gutera byibuza ibiti bitanu.
Avuga ku mpamvu yatumye Umwaka wo gutera amashyamba utangirizwa ku mugaragaro mu ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya yagize ati “Intara y’Uburasirazuba buriya ifite amashyamba make kandi muziko ari ni igice kigira imvura nke, kongera umubare w’ibiti rero ni ukugirango hazabeho no kongera imvura mu bihe bizaza ni nayo mpamvu ubona kuri uyu musozi ari ibiti by’Ishyamba turi gutera kugira ngo mu gihe kizaza imvura iziyongere no kongera ibiti byaba ibivangwa n’imyaka cyangwa se ibiti bisanzwe.”
Mu biti byatewe harimo n’ibyimbuto byatanzwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imirire myiza.
Ministiri Uwamariya ati “No mungo zacu dukwiye guteramo ibiti cyane cyane ibiribwa ndetse n’iby’imitako ariko cyane cyane iby’imbuto kugira ngo duteze imbere imirire myiza. Mwanabonye ko ku mashuli tuhatera ibiti biribwa hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuli ariko bagahabwa indyo nziza.”
Nawe kandi yagarutse ku micungire y’ibiti bimaze guterwa, asobanura ko nta mpunge zuko bitazakura kuko n’ubusanzwe hari gahunda zihari zo gutera amashyamba no kuyabungabunga.
Dr. Uwamariya ati “Ubundi ahangaha turi gutera hari umushinga witwa TREPA ukorera muri iyi ntara y’iburasirazuba. Ni umushinga dukurikirana umunsi ku wundi, nubwo ataba njyewe ariko ababishinzwe mu kigo cy’amashyamba baza kenshi kuko haba hari intego umushinga ugomba kugeraho. Ntabwo rero tuzatererana ibi biti kuko ni inshingano zacu.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ari mubateye igiti. Gusa
WIFUZA KO TWANDIKA INKURU KU BIKORWA BYAWE WADUHAMAGARA KURI 0787105131