Abadepite bagiye gusura abaturage mu gihugu hose bareba uko igihembwe cy’ihinga 2025A cyatangijwe
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Kazarwa Gerturde yagize ati “Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n’inzego bireba”.
Muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Abagize Umutwe w’Abadepite bazasura kandi imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Abayobozi b’inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.