décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Abazatura muri Green City Kinyinya batunze imodoka bashobora kuba batazongera kuzigerana mu ngo zabo

Benshi bakomeje gutegerezanya amatsiko Umurwa Green City Kigali/Kinyinya. Amakuru yamenyekanye nuko bitandukanye nuko bimenyerewe aho umuntu ufite Ikinyabiziga iyo atashye akigeza mu rugo rwe, muri Green City siko bimeze.

Amakuru atangazwa na Green City ku rubuga rwabo rwa X nuko hazajyaho Uburyo bwa Parikingi rusange izajya ishyirwa ahabugenewe byibuze Urenze ingo esheshatu.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo guteza imbere imikoreshereze myiza y’Ubutaka no kwirinda ko Ubutaka bunini butwarwa n’imihanda.

Mu guteza imbere imigenderanire, Utuyira tw’abanyamaguru n’abakoresha amagare tuzaba twiganje hagamijwe koroshya ingendo hirya no hino muri uwo murwa urengera Ibidukikije.

Hazabamo Umuhanda kandi wihutisha ingendo muri Bisi hagamijwe gufasha abazaba batuye muri Green City kugera mu bindi bice by’umujyi wa Kigali)

Uyu muhanda bizakorwa ku buryo buri wese bizajya bimworohera gukoresha bus zizajya ziwunyuramo. Ibi nabyo biri muri gahunda yo guteza imbere ingendo rusange. Byanze bikunze izo bus zizajya zikoresha ingufu zitangiza ibidukikije nk’amashanyarazi.

Biravugwa ko ikintu nyamukuru ari ukugabanya imodoka za banyir’ubwite zikava kuri 50% zikagera kuri 22% muri uwo murwa.

Ikindi 40% azaba ari ingendo rusange kandi ziteye imbere. Ni mu gihe 38% zizajya ziba ari ingendo z’amaguru cyangwa gutwara igare.

Ibikorwaremezo byinshi n’inzu zo guturamo hazakorwa ku buryo bizajya biba bikora ku muhanda rusange ku buryo ingendo ntawe zizajya zigora.

Amakuru ahari kugeza ubu nuko abaturage bo ubwabo n’Inzego zibanze bari gukorana n’abatekinisiye ba Green City bagenda bapima aho imihanda igiye guca mu bihe bya vuba.

Bivugwa ko abo Umuhanda uzagonga bazishyurwa ibyabo byangijwe ariko muri rusange abaturage ba Kinyinya bagomba gutura muri uyu murwa nta numwe uhejwe.

Kanda hano Ukore Subscribe kuri Youtube Yacu Ujye Ubona amakuru ya Green City yihuse

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.