U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga y’abaminisitiri b’ubuzima n’impuguke muri urwo rwego baturutse hirya no hino ku isi
Ikigo Informa Markets ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abategura inama mu Rwanda bateguye ku nshuro ya mbere Inama mpuzamahanga y’abaminisitiri b’ubuzima baturutse hirya no hino ku isi bakaba bagiye guhurira mu Rwanda basuzumira hamwe ibijyanye n’urwego rw’Ubuvuzi by’Umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama y’Iminsi ibiri izabera i Kigali muri Marriott Hotel kuva Tariki ya 4 kugeza tariki ya 5 Ukuboza 2024.
Inama izahuza abayobozi n’impuguke mu buvuzi hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye byugarije urwego rw’ubuzima ndetse no guteza imbere uru rwego.
Hazasuzumwa ibijyanye na za Farumasi, inganda zikora imiti, ibijyanye no kwisuzumisha, virusi itera SIDA, Guhangana n’Ubusumbane mu by’Ubuzima, Ubuzima bw’abagore n’abana n’ibindi. Hazanarebwa ku bikorwa byihariye bya Afurika byongera ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu buvuzi no guhanga udushya, ndetse hanarebwe ku ishoramari mu buvuzi by’Umwihariko ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama ikubiyemo ibiganiro by’ibanze by’abavuga rikijyana mu gukemura ibibazo by’ubuzima ndetse n’ibiganiro nyunguranabitekerezo mu buryo bwimbitse aho bazajya impaka hagamijwe gushaka ibisubizo bifatika mu rwego rw’Ubuzima.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama bitewe ahanini na politiki yarwo yibanda ku buzima rusange bw’abaturage, gahunda zihamye zo gukingira no gukumira ibyorezo ndetse na politiki ihamye igaragaza ahazaza h’ubuvuzi muri Iki gihugu.
Mu bbayobozi bategerejwe muri iyi nama harimo abayobozi bashinzwe ubuzima ku isi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo
Hon. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’ubuzima, u Rwanda
H.E. Dr. Ahmed El-Sobky, Umuyobozi, Ikigo cy’ubuzima cya Misiri, Cairo, Misiri
Hon. Benjamin Hounkpatin, Minisitiri w’ubuzima, Bénin
Hon. Dr. Charles Senessie, Minisitiri w’ubuzima wungirije, Siyera Lewone
Hon. Dr. Deborah M. Barasa, Umunyamabanga wa Guverinoma, Minisiteri y’Ubuzima, Kenya
Hon. Dr. Douglas Mombeshora, Minisitiri w’ubuzima, Zimbabwe
Hon. Dr. Esther Utjiua Muinjangue, Minisitiri w’ubuzima wungirije, Namibiya
Hon. Prof. Dr. Ibrahima Sy, Minisitiri w’ubuzima, Senegali
Hon. Malayah Tamba Chieyoe, Minisitiri wungirije ushinzwe igenamigambi & politiki, Liberiya
Hon. Pedro Tipote, Minisitiri w’ubuzima, Gineya-Bissau
Hon. Pierre N’gou DIMBA, Minisitiri w’ubuzima, Côte d’Ivoire
Dr. Robert Lucien Kargougou, Minisitiri w’ubuzima, Burkina Faso
Hon. Selibe Mochoboroane, Minisitiri w’ubuzima, Lesotho
Hon. Yolanda Awel Deng, Minisitiri w’ubuzima, Sudani y’Amajyepfo
Dr. Allan Pamba, uzava muri Kenya
Dr. Ahmed Ogwell, Visi Perezida wa Global Health Strategy, UN Foundation, Washington, USA
Dr. Mazyanga Lucy Mazaba, Umuyobozi w’Ishami rya CDC muri Afurika rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya
Bwana Peter Hall, Perezida wa Informa Markets mu Buhinde, Uburasirazuba bwo hagati, Afurika na TurukiyaAti: “Iyi nama mpuzamahanga izerekana intambwe imaze guterwa ku mugabane wa Afurika, ikazahuza abayobozi bashinzwe ubuzima ku isi kugira ngo baganire kandi bungurane ibitekerezo kuri gahunda z’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi yose.”