Rubavu: Abatuye mu Murenge wa Gisenyi baruhutse kuvoma mu Kivu babikesha umuyoboro begerejwe
Nyuma y’igihe kirekire abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu batagerwaho n’amazi, kuri ubu bavuga ko baciye ukubiri n’ingorane bahuraga na zo zirimo urugendo rurerure, guhendwa n’amazi ndetse no kuvoma mu Kiyaga cya Kivu bigatuma bibasirwa n’ingaruka ziterwa no gukoresha amazi mabi.
Abaturage bo mu tugari twa Byahi, Rukoko na Buhaza bari basanzwe bafite umuyoboro ariko nta mazi yabageraho. Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) kivuguruye kikanagura uruganda rutunganya amazi rwa Gihira, bayabona mu buryo buhoraho.
Nikuze Emelence utuye mu Kagari ka Byahi yavuze ko kutagira amazi byabagiragaho ingaruka zikomeye zirimo kwandura indwara ziterwa n’isuku nke haba ku bana n’abantu bakuru.
Ati “Kutagira amzi byatugiragaho ingaruka tugahura n’indwara ziterwa n’isuku nke, abana batindaga kujya ku ishuri kubera ko babanzaga kujya gushaka amazi kure, none byarakemutse ndetse bamwe bayagejeje mu ngo zabo.”

Mugenzi we Murindahabi Dieudeonné yahamije ko bavomaga mu Kiyaga cya Kivu ntibashobore kuyanywa kubera ubusharire bwayo. Ayo begerejwe na WASAC ngo bayagura ku giciro gito kitarenze amafaranga 20 ku ijerekani.
Ati “Twavomaga mu kiyaga cya Kivu. Ntitwashoboraga kuyanywa bitewe n’uko yabaga arimo umunyu mwinshi; twakoreshaga mu kumesa imyenda no guteka. Ingaruka ni uko iyo amazi meza ataboneka indwara na zo ziba nyinshi.”
Uburemere bw’ikibazo kuri Kaminuza n’Ivuriro
Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB), Ishami rya Rubavu ikorera mu Kagari ka Buhaza, ni kimwe mu bigo byakira abantu benshi ku buryo kutagira amazi byabaga ari ikibazo kiremereye.
Kankesha Angelique, umwe mu bayobozi muri iyi kaminuza yavuze ko byabasabaga gushaka imodoka ivoma itaboneka bakifashisha abanyonzi.
Ati “Uyu ni umwaka wa kabiri nkorerera hano, nahageze UTB ifite ikibazo cy’amazi. Iyo urebye kaminuza nk’iyi ifite abanyeshuri barenga 600 n’inyubako nyinshi zikeneye amazi, byari bikomeye cyane ndetse ikigo kigatakaza amafaranga menshi yo kuvomesha. Nyuma WASAC yaje kuduha amazi, kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize tuyabonye, nta mafaranga turasohora yo kuvomesha amazi.”
“Twasohoraga nk’ibihumbi 300 Frw buri kwezi yo kuvomesha. Isuku byabaga bigoye kuyikora ariko nyuma yo kubona amazi nta kibazo na kimwe kitugora. Iyo twakoreshaga abanyonzi twavomaga amajerikani 200 ku munsi, imwe tuyishyura 200 Frw nyuma yo kuyazana twishyura amafaranga make, nk’ubu ukwezi gushize twishyuye ibihumbi 90 Frw.”
Marie Clarisse Munganyase, uhagarariye ivuriro Ndengera Polyclinic riherereye mu Kagari ka Rukoko, na we ahamya ko ikigo ahagarariye cyabonye igisubizo mu muyoboro w’amazi begerejwe.
Yavuze ko kubera uburyo ivuriro rifite n’ibitaro riba rikeneye amazi menshi bakeneraga amajerekani 60 buri munsi bakifashisha imodoka ivoma, bigatwara ikiguzi kiri hagati y’ibihumbi 300 na 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Bataraduha amazi twahuraga n’imbogamizi nyinshi cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Byari ikibazo gikomeye ku isuku n’isukura; mu bitaro umurwayi yafunguraga robine agasanga nta mazi arimo. Twagorwaga no kuyageza ku barwayi igihe bayakenereye”.
Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Rubavu, Célestin Mwambutsa, yavuze ko kugeza amazi mu bice atageragamo cyane cyane mu tugari dutatu tw’Umurenge wa Rubavu (Byahi, Rukoko, Buhaza), byasubije ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima ndetse n’isuku.
Kugeza ubu abatuye mu bice by’Umujyi wa Rubavu bagerwaho n’amazi ku kigero cya 100% mu gihe nta kibazo cyabaye naho hanze y’umujyi ni 93.5% nk’uko Mwambutsa abisobanura.
Uruganda rwa Gihira ni rwo runini mu zitunganya amzi mu Karere ka Rubavu, rutanga metero kibe ibihumbi 23 ku munsi. Abaturage bakenera gusa ibihumbi 14 ku munsi ari na cyo gituma WASAC ishami rya Rubavu hari ayo icuruza n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Mata 2025, WASAC yari imaze kugurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amazi ya metero kibe 4.472 afite agaciro ka miliyoni 14,8 Frw.
Ubururuzi bw’amazi ku baturage ba RDC bwatangiye mu Ugushyingo mu 2018, metero kibe imwe bayishyura 3311 Frw nk’uko umukozi ushinzwe abakiliya muri WASAC ishami rya Rubavu, Uwimana Nadia, yabisobanuye.
Kugira amazi mu rugo bihendutse kurusha ku ivomero rusange
Umuyobozi w’Ishami ry’Isuku n’Isukura muri WASAC Group, Rutagungira Methode, akangurira abaturage kwishakamo ubushobozi bakageza amazi mu ngo kuko ari bwo bavoma bahendukiwe.
Niba umuturage agura ijerekani ku mafaranga 20 ku ivomero rusange bizarangira metero kibe ayishyuye 1000 Frw kuko ivamo amajerikani 50. Nyamara aramutse ayafite iwe mu rugo ngo yajya yishyura 384 Frw n’umusoro urimo nk’uko Rutagungira abisobanura.
Ati “Ubwo rero aramutse ashatse ubushobozi cyangwa akegera ibigo by’imari bikamuguriza yageza amazi mu rugo, ayo yagatanze ku mavomo rusange akayunguka ku buryo yishyura cya kigo cy’ishoramari. Ikindi iyo udafite amazi mu rugo hari ibyo wirinda gukora ngo amazi atagushirana bityo kuyabona bituma ya suku yiyongera.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwakozwe mu 2025 (EICV7) bugaragaza ko Abanyarwanda 68% babona amazi bakoze urugendo ruri munsi y’iminota 30; 21% bayabona barengeje urugendo rw’iminota 30 naho 90% bagerwaho n’amazi meza.
Guverinoma yiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2029, imidugudu 2966 idafite amazi izaba yayagejejweho ndetse ikigereranyo cy’abafite amazi mu ngo kikava kuri 18% kikagera kuri 50%, bivuze ko abafatabuguzi bava ku bihumbi 384 bakagera bakagera kuri miliyoni imwe nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa WASAC Utility, Gisele Umuhumuza.

Kankesha Angelique, Umuyobozi muri UTB