décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Uko u Rwanda rwakuze rukaba igihugu

Ibi ni ibitekerezo bwite by’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera.

Uko umuryango w’abantu wagiye ukura (society), mu ntangiriro abantu batagikora nk’ibikoko, wasangaga abantu bari mu muryango; umugabo, umugore n’abana.

Muri icyo gihe ibikorwa byabo bakoraga; byari uguhiga, kuroba no gushaka imbuto ziribwa zimejeje mu mashyamba; ibikoresho byabo bakoreshaga icyo gihe byabaga ari ibiti; umuriro ni wo watangiye kubazanira amajyambere ya mbere.

Umuriro ushobora kuba waraturukaga ku nkuba zakubise ibiti bigasigara byaka cyangwa uturutse mu birunga byarutse.

Uwo muriro niwo watangiye gutuma barya inyama zocyeje; byageze aho umuriro bagera ku rwego bawikorera bo ubwabo.

Umuntu yateye intambwe aho agera ku rwego rwo gutunga inyamanswa; icyo gihe nibwo yamenye ko uretse kumuha inyama, inyamanswa yamuha amata yo kunywa ndetse zikamuha imyambaro yo kwambara; agera ku rwego rwo gukoresha inyamanswa mu guhinga no gutwara ibintu.

Uretse ibyo by’inyamanswa umuntu yatangiye korora ibiribwa; atangira guhinga ahingisha igiti gisongoye yahigishaga mbere; uko agenda atera imbere yatangiye gucukura ubutare akora isuka, imyambi n’amacumu bituma agira umutekano aratangira araguka agera ku Isi yose.

Abantu batangiye kugwira bagiye bishyira hamwe, urwego rwa mbere babanjeho ni ubwoko (Clan); Abasinga, Abazigaba n’abandi.

Iyo biri mu gihe cy’ubwoko, ubwo bwoko butura hamwe, bukomoka ku gisekuru kimwe, bufite imiziro n’imiziririzo imwe.

Icyo gihe ubwoko buba budashobora gushakana ngo barongorane, baba bafite umuco umwe n’ubwo bashobora kuwusangira n’abandi.

Ubwoko bushobora gukura, bakaba benshi cyane ndetse muri bo bakajya biremamo inzu (Sub-Clan) izo nzu ntabwo zishyingirana hagati yazo ariko zishyingirana n’izindi nzu zo muri ubwo bwoko bunini.

Noneho icyo gihe iyo ubwoko bwakuze bukagera ku rwego rwo kugira izindi nzu cyangwa bugafata ubundi bwoko butoya bwo muri icyo gice bukazishyira hamwe, burema ‘Tribe’. Akenshi baba bahujwe no kurinda umutekano wabo ariko wenda badafite ubuyobozi bumwe.

Iyo tribe ikuze igenda yunguka ibindi bice; itangira kugenda yishakamo ibibahuza nk’ubuyobozi ariko butaragera ku buryo bwo kubaka inzego ziva hasi kugera hejuru (ubuyobozi buba bukijegajega) icyo gihe tribe iba igeze ku rwego rw’ubwenegihugu (Nationality).

Iyo abenegihugu bagiye bakura bumva bakeneye kuba abantu bamwe, bagakenera ubuyobozi, ubuyobozi bugatangira gushyiraho amategeko areba buri muturage wese, bugashyiraho uburyo bwo gukorera hamwe, gushyiraho inzego zinyuzwamo ayo mategeko n’amabwiriza kugeza hasi ku muturage.

Buhoro buhoro bakiyumvamo ko bafite ubumwe bakagira ubuyobozi bumwe, bakagira umuco umwe, bakagira imiyoborere imwe, bagatangira gushyira hamwe ibitekerezo byabo bibateza imbere; ubwo baba babaye ‘Igihugu’.

Izo nzego iyo ziyubatse zigahama, zikava hejuru zikagera ku baturage hasi, amakuru ava ku buyobozi bwo hejuru akagera ku muturage wo hasi cyangwa akava hasi akagera hejuru yanyuze muri izo nzego zose; iyo iba ari Leta.

Abazungu baje basanga u Rwanda ari igihugu (nation state); rwaranyuze muri biriya bice byose; mu bwoko, muri tribes, mu gihugu ruba Leta.

Ibi byose babinyujijwemo n’ingoma y’abanyiginya yari mu Rwanda Rwagasabo igenda ifata ziriya nzego zose: Abanyarwanda biyubakira igihugu abazungu baje gusenya nyuma.

Mu gitaha tuzareba uko u Rwanda rwubatse iterambere ryarwo, uko rwagiye rufata ibindi bice n’uko buhoro buhoro rwubatse Leta (a nation state).

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.