décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Uwaririmbye “Ndandambara yandera Ubwoba” nawe arifuza Gufashwa

Nyuma y’aho hasohotse inkuru zigaragaza ko uwaririmbye “Azabatsinda Kagame” yagororewe n’umuryango RPF Inkotanyi aho yahawe inzu nziza ndetse akaba agiye no gutangira ubworozi vuba, mugenzi we nawe wabiciye bigacika mu Ndirimbo “Ndandambara” nawe arasaba ubufasha.

Avuga ko amaranye igihe kinini ubukene ariko atinya kubivuga. Ibi bisobanuye ko mu ndirimbo yaririmbiye umukandida wa FPR Inkotanyi n’imbaraga ze zose yifuzaga kubona ibyiza bivuye ku buhanzi bwe no gukunda igihugu.

Abinyujije kuri x. akanabiherekesha amafoto ya Beata wahawe inzu, Ndandambara yanditse agira ati “Ngiki ikimenyetso cyuko Ndandambara ntigeze mpirwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.”

Yakomeje asaba Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, FPR Inkotanyi na Tito Rutaremara kuzamwibuka akava mu busharire bw’ubuzima abayemo n’Abana be.

Ati “ndabatabaje”. Yemeza ko ashaka gukorera igihugu ariko afite ubushobozi.

Urebye ubusabe bwe bushobora kuba bwakumvikana gusa abamusubije bamwizezaga ko ibyiza biri imbere.

Yongeyeho ati “Buriya Ntinya kuvuga ubuzima bwanjye. Ariko ibyo RBA itangaje kuwo nabanjirije mumyaka 8 ishize! Nukuri bitumye nibaza ikibazo indirimbo yanjye ifite”.

Umva NDANDAMBARA hano:

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.