Inyamaswa nto mu byitezwe mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali byatangiye kuvugururwa
Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Magingo aya ibikorwa bikubiye mu mushinga mugari wo gusubiranya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali birakomeje mu cyiciro cya mbere kizasozwa muri Nzeri 2025, gitwaye miliyoni 29 z’amadolari.
Ibishanga byatangiye gusubiranywa bifite ubuso bwa hegitari 491. Birimo icya Gikondo (ahahoze inganda), Kibumba, Rugenge-Rwintare (Kacyiru), Rwampara na Nyabugogo.
Muri uyu mushinga Leta y’u Rwanda yatewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (Global Environment Facility), Banki y’Isi na ‘Nordic Development Fund.’
Icyiciro cya mbere kirimo ibikorwa byo kugarura amazi aho yari yarakendereye, urugero nko mu gishanga cya Gikondo ahahoze inganda, gutera ibiti n’ibimera biberanye n’ubutaka bwo mu bishanga.
Hazakurikiraho gushyiramo inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare n’ibindi bikorwa bifasha abantu kuruhuka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, Kabera Juliet, yasobanuye impamvu yo gusana ibi bishanga.
Ati “Uko umubare w’abantu wiyongera, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwubatsi na byo biriyongera ariko ntibigomba kubangamira ibidukikije. Abantu bakeneye kubona aho bakorera siporo bakanahumeka umwuka mwiza.”
Yakomeje ati “Impamvu yo gusana ibishanga ni uko bifasha mu gufata amazi yashoboraga guteza imyuzure. Uko dukomeza kubaka ni na ko amazi ava ku bisenge by’inzu aba menshi. Uko dushyira amapave ahantu hose ni ko amazi akomeza gutemba, agomba rero kugira aho aruhukira, ni mu gishanga. Turimo turabitunganya kugira ngo bigabanye iyo myuzure yateraga abantu hirya no hino.”
Kabera yavuze ko bizanafasha mu kuyungurura amazi yaba aturuka mu masoko ari muri ibyo bishanga ndetse n’aturuka mu babituriye.
Abantu bitege kuzabona inyamaswa nto mu Mujyi
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwubakiye ku bimera n’inyamaswa. Iyi ni yo mpamvu REMA ivuga ko ibi bishanga nibimara gutunganywa hari ibizashyirwamo n’inyamaswa nto. Bizatuma abana batabasha kujya mu mapariki bazisanga hafi, n’abaturuka ahandi baje mu Rwanda bazibone ahantu hagendeka byoroheje.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, Kabera Juliet
Kabera ati “Ibyatsi birimo hano turabikeneye ariko n’inyamaswa zibirisha zikaba zakwishimira kuhaba na zo turazikeneye, nibwo urusobe rw’ibinyabuzima ruba rwuzuye. Mu iteganyabikorwa bigomba kuba birimo. Ntabwo tuzazana ingwe mu Mujyi ariko inyamaswa nto zirisha, abantu bakwishimira kuzibona muri ibi bishanga.”
Igishanga cya Kibumba cyahawe umwihariko wo kwigisha uburobyi
Umwihariko w’igishanga cya Kibumba giherereye munsi y’Agakiriro ka Gisozi, ni uko hazashyirwa ibikorwa bijyanye n’uburobyi nk’umwe mu myuga yagiye iranga Abanyarwanda.
Hazubakwa ibyuzi bizashyirwamo amafi n’inyubako yoroheje izajya yerekanirwamo amakuru ajyanye n’uburobyi. Abazajya bahasura bazaba bashobora kwigishwa kuroba cyane cyane abana.
Uretse ibyo hazaba hari n’aho bashobora kwidagadurira. Nubwo ikigenderewe cyane ari igituma abantu bagana ibishanga ngo baruhuke, bizajya byinjiza n’amafaranga biturutse ku yindi mirimo izaba ihakorerwa nk’uko Kabera yabisobanuye.
Ati “Turashaka kugaragaza aho bishoboka hose ko dushobora gukoresha ibishanga ukabona inyungu yo kubungabunga ibidukikije ariko bikanabyazwa umusaruro mu mafaranga kandi abantu bishimiye kuharuhukira cyane cyane ko ari ibishanga biri mu Mujyi.”
Biteganyijwe ko abazungukira muri uyu mushinga mu buryo butaziguye bagera ku 220,500 barimo abaturanye n’ibi bishanga.
REMA ivuga ko ababikoreragamo imirimo y’ubuhinzi ari bo ba mbere bahawe akazi. Mu rwego rwo kubafasha mu buryo burambye, basabwa kwibumbira mu makoperative bagahabwa igishoro cyo gukora indi mirimo ibyara inyungu.
Igishanga cya Nyabugogo kizakorwamo ikiyaga
Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwa Ikiyaga kizakura amazi mu bidendezi byose byo mu bishanga bindi kuko bizajya biyahererekanya ku buryo agera Nyabugogo yabaye menshi kandi agenda buhoro.
Niho hazajya hakorerwa ibijyanye n’ubushakashatsi ku bidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Icyo kiyaga kizaba gifitemo n’ikirwa gifite inzira zo mu kirere zikigana.
Uretse inzira z’abanyamaguru, abatwara amagare, ibikinisho by’abana n’ibindi bikorwa bizabanza gushyirwa mu bishanga birimo gutunganywa, biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri hazaba harimo n’ibibuga by’imikino nka basketball.