Abafite ubumuga bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kurusha abandi, ntibagomba guhezwa-UNABU
Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda w’Abagore n’Abakobwa bafite ubumuga, UNABU, butangaza ko ari ingenzi kwinjiza abafite ubumuga mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuko zibagiraho ubukana kurusha abandi.
Uyu muryango wahuje abafatanyabikorwa bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’imihindagurikire y’ikirere harebwa ibyakozwe n’ibigikenewe gukorwa muri gahunda zo gufasha abafite ubumuga kwibona muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ruth Iradukunda, umukozi wa UNABU ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, yavuze ko uburyo ibiteganywa mu mategeko bishyirwa mu bikorwa iyo ufite ubumuga ahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bikirimo icyuho.
Iradukunda yavuze ko kugira ngo abafite ubumuga bamenye amakuru atumababasha guhanira ibyo bakeneye na byo bikirimo ikibazo.
Ati “Urugero natanga ni uko ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kijya gitanga amakuru y’uko ikirere cyifashe ariko umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, utabasha gukurikira ibivugwa mu itangazamakuru ayo makuru ntabasha kumugeraho. Biracyarimo ikibazo, ntekereza ko na byo byarebwaho.”
Haracyari ikibazo kandi cy’uko abafite ubumuga batekerezwa nk’abadashoboye, bagafatwa nk’abantu bakwiye kugirirwa impuhwe. Ibyo bisubiza iterambere ryabo nk’uko Iradukunda yakomeje abivuga.
Ati “Uwari ufite gahunda yo gusaba akazi mu batera amashyamba ntaba akigiyeyo kandi naho yajyayo bakimurebera muri iyo ndorerwamo ko adashoboye kubera ubumuga, akazi aba akabuze nyamara yari ateye intambwe yo kumva yagira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abagore n’Abakobwa bafite ubumuga, UNABU, Mushimiyimana Gaudance, yavuze ko amategeko na politiki bifasha abafite ubumuga mu Rwanda bihari mu byiciro byose by’ubuzima ariko ko imyumvire itaratera imbere haba mu muryango ufite ubumuga avukamo, mu batanga serivisi n’ahandi ituma bidashyirwa mu bikorwa.
Ati “Ibyo bituma benshi batabasha kwiga ngo basoze amashuri yabo, kwivuza bikagorana. Muri iki gihe isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere usanga hari abo bigiraho ingaruka ariko uburyo bwo kubafasha ugasanga buragoye kubera ya myumvire. Politiki nziza zirahari, amategeko na yo ni uko ariko imyumvire yo kubishyira mu bikorwa ni cyo kibazo gikomeye gihari ubu ngubu.”
“Kwigisha ni uguhozaho. Abantu bumve ko umuntu ari nk’undi. Ni bwo bukangurambaga bukenewe muri sosiyete uhereye mu muryango, mu bafatanyabikorwa mu iterambere bakumva ko ufite ubumuga na we yagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.”
Yavuze ko ku bantu barimo gukangukira gukorana n’abantu bafite ubumuga no kubinjiza muri gahunda zabo harimo abo usanga batabitekerezaho uhereye mu itegurwa ry’imishinga ngo bazigenere n’ingengo y’imari.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Better Future for Generation (BFG), Niyirora Christian, yavuze ko kwinjiza abafite ubumuga mu nzego zose ari ingenzi.
Yagize ati “Niba inkongi ibaye mu nyubako abafite ubumuga bwo kutumva no kutareba ntibazamenya ko icyo kintu kibaye. Mu gihe cyo kwitabara ntibazamenya uko babigenza; niyo mpamvu usanga harubatswe inzira z’abafite ubumuga. No mu gihe habaye imyuzure iyo hashyizweho aho abagizweho ingaruka bahungishirizwa, hakwiye kuribwa niba horohereza abafite ubumuga kuhaba.”