Don Bosco Gatenga: Imyiteguro yo Kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 Irarimbanyije
Iyi Photo igaragaza Urubyiruko rwa Gatenga Imaze Imyaka irenga 25
Ikigo cy’Urubyiruko cya Don Bosco Gatenga kizwiho kwigisha imyuga n’Ubumenyi ngiro ku rubyiruko rw’Ingeri zitandukanye, kiri mu myitrguro yo kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 Icyo kigo kimaze gishinzwe.
Ubuyobozi buvuga ko iyo iyo yubile ari igihe cyo kuzirikana urugendo rwahinduye ubuzima bwa benshi ndetse rugatanga icyizere ku hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.
Umuyobozi wa kominote y’Abaseleziyani mu Gatenga, Padiri Gaspard Nteziryayo, asobanura ko imyiteguro y’ibirori byo kwizihiza imyaka 50 iki kigo kimaze gishinzwe igeze kure, aho biteganyijwe ko bizaba ku wa 31 Gicurasi 2026.
Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 1976 n’Abapadiri batatu, Umufurere umwe ndetse n’abasore bato bari bakinjira mu muryango w’Abaseleziyani.
Bakimara kugishinga, bahise batangiza ibikorwa byo gufasha urubyiruko binyuze mu kurwigisha imyuga irimo kubaza, gusudira, kubaka ndetse n’amashanyarazi.
Padiri Nteziryayo yavuze ko icyo gihe intego yabo yari ugufasha urubyiruko kubona ubumenyi rubasha kwirwanaho no kwihangira imirimo nyuma yo kurangiza amasomo.
Yasobanuye ko uko imyaka yagiye ishira, iki kigo cyakomeje kwagura amashami ndetse hongerwamo indi myuga irimo secretariat (ubunyamabanga), ubudozi, guteka, ubuhinzi n’ubworozi.
Kuri ubu, iki kigo kimaze kugera ku rwego rushimishije aho kugeza ubu habarizwamo ishuli ry’imyuga rimaze kumenyekana cyane dore ko bamwe mu baryigamo baharangiriza amasomo yabo bakazakomeza no muri Kaminuza, ibintu ubuyobozi bwaryo bufata nk’ikimenyetso cy’iterambere rikomeye.
Uretse gutanga ubumenyi, iki kigo cyabaye umusingi w’iterambere kuri benshi, aho bamwe bihangiye imirimo yabo, abandi bakabona akazi keza mu nzego zitandukanye.

Padiri Nteziryayo yagarutse kandi ku ruhare rw’umwe mu bayobozi bayoboye iri shuri witwa Carlos Teran (1995-2002), wamamaye ku Izina rya Carlos akaba yarakoze ibikorwa byo guteza imbere impano z’urubyiruko. Yashinze ishuri rya Acrobasi ryamenyekanye cyane ndetse anatangiza itorero ry’abaririmbyi rya “Orchestre IMENA” ryafashije benshi kuzamura impano zabo.
Padiri Nteziryayo yasobanuye ko hari n’abana benshi bakuwe mu mihanda bagafashwa kwiga umuziki n’izindi mpano zibafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati “Iyo tubonye urubyiruko rwari rwaratakaje icyizere rwongera guhaguruka kubera impano cyangwa ubumenyi rwabonye hano, tuba twumva ko intego yacu yagezweho,”
Ibikorwa byo kwizihiza iyi yubile bizatangizwa na Missa yo gushimira Imana, hakurikireho imikino itandukanye, ubutumwa bw’abayobozi bo muri Kiliziya no mu nzego za Leta ndetse n’ibindi bikorwa biteganyijwe gushimisha abazabyitabira.
Padiri Gaspard Nteziryayo yahamagariye abanyeshuri bahize, inshuti z’Abaseleziyani ndetse n’Abanyarwanda bose kuzaza kwifatanya na bo muri ibyo birori byo kwizihiza imyaka 50 y’urugendo rwabaye isoko y’ubumenyi, icyizere n’iterambere ku rubyiruko rwinshi.

Iyi Photo nayo yafashwe mu myaka 25 Ishize.

Iyi foto yafatiwe Imbere y’Inzu abapadiri babagamo.

Kuri ubu iyo nzu yamaze kuvugururwa