décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

U Rwanda mu nzira ziganisha ku kongerera Abagore imbaraga mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe

Ifoto yafashwe na REMA

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ibidukikije, ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije (IUCN) na gahunda ya AGENT ya USAID, barimo gukora ibishoboka ngo hategurwe Politiki yongera kandi igashyigikira abagore muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe (ccGAP).

Iyi gahunda igamije kurushaho guteza imbere gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa byose bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Guhera ku ya 30 Nzeri 2024, hakozwe amahugurwa akusanya ibitekerezo by’abafatanyabikorwa batandukanye ku itegurwa ry’iyo politiki iha ijambo umugore mu bikorwa n’imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ikigamijwe ni ukureba ko abagore bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere no kuzana ibisubizo bifatika muri urwo rugamba.

Abagore bafite uruhare runini mu guhanga n’imihindagurikire y’ibihe, bikaba ari ngombwa gushyiraho politiki zibashyigikira hagamijwe kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Uretse inama yahuje abagore bafite aho bahurira n’ibikorwa by’ibidukiki baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bice by’ibyaro, hanabaye inama nyunguranabitekerezo zateguwe na Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda, ku bufatanye na IUCN binyuze muri gahunda ya AGENT ya USAID ishyigikira ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino ku isi aho bamaze gushyiraho iyo politiki..

Ku ya 1 Ukwakira 2024, aya mahugurwa, yahuje abagore barenga 70 baturutse mu gihugu hose. Icyari kigamijwe kwari ukongera ubumenyi bwabo mu bya tekinike no ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kumenya ibyihutirwa, ibitekerezo, n’ibyifuzo mu gukemura ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Nk’uko byatangajwe na Lorena Aguilar, impuguke mu bijyanye n’uburinganire, ibitekerezo byatanzwe kuri ccGAP ku Rwanda byibanze ku nzego zirimo amashyamba, ingufu, ubuhinzi n’ubuzima, zikaba zigaragara cyane muri gahunda za Guverinoma zigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Madamu Beatrice Cyiza, umunyamabanga uhoraho wa minisiteri y’ibidukikije, yashimangiye akamaro ko kuzana ibitekerezo biva mu nzego zitandukanye kugira ngo bizifashishwe mu gukemure ibibazo  Bihari no guha ubushobozi abagore.

Yahamagariye abitabiriye amahugurwa bose gushyigikira abazaba bari gukusanya ibitekerezo byafasha guteza imbere gahunda n’imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Yasabye urubyiruko kuzana ibitekerezo byabo kugira ngo amajwi yabo yumvikane muri gahunda yo gutegura iyi politiki

Ifoto yafashwe na IUCN Rwanda: Iragagaza uruhare rw’Umugore mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Madamu Beatrice Cyiza na Madamu Kaori Yasuda, uhagarariye IUCN mu gihugu bombi bagaragaje uruhare rukomeye rw’umugore mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Bashimangiye ko ari ngombwa guha imbaraga abagore kugira ngo bashake ibisubizo birambye bisubiza ibibazo bya none n’ejo hazaza.

Madamu Yasuda ati: “Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka kuri buri wese, ariko ntabwo igira ingaruka kuri bose kimwe. Abagore bakunze guhura n’ingaruka nyinshi n’imitwaro myinshi ituruka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere kurusha abagabo. Guha imbaraga abagore biganisha ku bisubizo bikomeye, bisubiza ibibazo bya none n’ejo hazaz. ”

Guha imbaraga amashyirahamwe y’abagore  ntabwo ari ikibazo cy’ubutabera gusa ahubwo ni inzira y’uburyo bwo kubaka ejo hazaza harambye kuri bose. Ni ngombwa kwinjiza abagore muri gahunda zo guhanga n’imihindagurikire y’ikirere, kuko akenshi usanga bagerwaho n’ingaruka nyinshi cyane cyane mu cyaro.

Inkuru yanditswe na Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

READ THE STORY IN ENGLISH

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.