décembre 13, 2024

TAN-Kinyarwanda

Amakuru yizewe mu kinyarwanda

Ntibarasobanukirwa n’Igenabikorwa ku mushinga Green City Kigali

Nubwo hakorwa byinshi ngo amakuru amenyekane kandi agere kuri bose, bamwe mu baturage batuye mu gice cyagenewe Umushinga Green City Kigali/Kinyinya bagaragaza kudasobanukirwa n’ibiteganyijwe muri uwo mu shinga nubwo igishushanyo mbonera cyawo cyagiye ahagaragara. Wareba aha: https://masterplan.kigalicity.gov.rw/portal/apps/webappviewer/index.html?id=fdd2e30cbc15401d9daee5f68982d755

Mu minsi ishize abakozi b’Umushinga wa Green City bari I Kinyinya mu Kigo cy’amashuli cya Kepler giherereye muri icyo gice.

Basobanuriraga abaturage uko umushinga uteye banabyerekana ku ikarita.

Gusa niba ari bya bindi by’Umunyeshuli wiga akibagirirwa ku ntebe ntawabimenya.

Amakuru yizewe Iki kinyamakuru gifite nuko kugeza ubu abaturage bagorwa no kureba ku ikarita y’igenabikorwa igaragara ku rubuga rw’Umujyi wa Kigali aho usanga buri wese aba afite amatsiko yo kumenya ibiriho.

Hari n’abavuga ko bitewe nuko iyo karita iri mu rurimi rw’icyongereza bishobora gutuma nabyo batumva neza ibigenewe gukorerwa aho batuye.

Bavuga kandi ko ari ibishoboka uyu mushinga wakwihutishwa hakorwa bimwe mu bikorwaremezo biwurimo nk’imihanda byibuze bikabaha ishusho y’icyerekezo.

Hari andi makuru bafite avuga ko uyu mushinga uzatangirira mu gice cy’ubutaka bwari busanzwe bwarimuweho abaturage (hashize imyaka myinshi), bityo uwo mushinga bafata nka Paradizo ukaba ushobora kuzatinda kugera n’ubundi aho basanzwe batuye.

Igishushanyo mbonera cy’imiturire igereranywa na paradizo kandi ibana neza n’ibidukikije (Green City Kigali) muri Kinyinya ntawakwirengagiza ko buri wese awutegerezanyije amatsiko kabone n’abatuye hanze y’u Rwanda kuko ushobora kuba ari wo mujyi wa mbere uzaba wubatswe muri Afurika uteye utyo.

Aka gace kazaba kagizwe n’inzu zigeretse zizubakwa ku butaka bungana na hegitare 600 mu midugudu ya Rusenyi, Ngaruyinka, Birembo, Taba, Binunga na Gasharu mu Tugari twa Murama na Gasharu, mu Murenge wa Kinyinya.

Inzu zaho zizajya zigurwa ku giciro gihendutse

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, aherutse gutangaza ko ibiciro by’inzu zaho bitarashyirwaho, ariko ko abatekinisiye basabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo 40% by’inzu zibarirwa hagati ya 1700-2000 zizahubakwa, zigomba kuba zihendutse.

Hari igice kizaterwamo ishyamba rizitwa ’Kinyinya Forest Eco-Park’ riyungurura umwuka abantu bahumeka, kandi hakazaba inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare, hakoreshwe imodoka rusange zitwara abagenzi, byose bigamije kwirinda kugendwamo n’ibinyabiziga byinshi bisohora imyuka ihumanya ikirere.

Inyubako zaho zigomba kubakwa mu buryo bwinjiza urumuri rwa kamere, mu rwego rwo kwirinda gucana amatara yo mu nzu ku manywa, hamwe n’uburyo burondereza umuriro w’amashanyarazi mu masaha y’ijoro.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

AFRICA NEWS DIGEST © All rights reserved. | Newsphere by AF themes.