Icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda kigiye kwimuka
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, Icyicaro gikuru cyayo kizaba cyamaze kwimukira mu nyubako nshya iri mu Ishami ryayo rya Nyarugenge ahazwi nko muri Camp Kigali.
Ni inyubako yatangiye kubakwa mu 2017, mu mushinga mugari wa miliyoni 40$ watewe inkunga na Koreya.
Wari ukubiyemo kubaka icyo cyicaro gikuru, amacumbi y’abanyeshuri ba UR Ishami rya Nyarugenge n’Ishuri ry’Ubucukuzi n’iry’Ubumenyi bw’Isi.
Inyubako zagombaga kubakwa muri uwo mushinga zari kuzura mu bihe bitandukanye, aho nk’iyo inyubako igiye kwimukiramo iicyicaro cya UR yagombaga gutahwa mu 2021 ariko hagenda habaho inzitizi zatumye bitagenda uko byateganyijwe.
Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr. Kayihura Muganga Didas, yabwiye IGIHE ati “Ibyinshi byararangiye tuzayimukiramo mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ntibizarenga mu Ukuboza 2024”.
Asobanura ku nzitizi zatumye imirimo yo kuyubaka itinda, yagize ati “Icyabaye ni uko amasezerano na rwiyemezamirimo yaje kurangira itaruzura hakajya habaho kuyavugurura kuko akenshi iyo inyubako yatangiye hari ibyo bagenda bahinduraho nyuma.”
“Kubera ko yari ikomatanyije n’izindi nyubako habaga harimo ibintu byinshi rero yaje guhagarara bavugurura amasezerano. Ikindi cyayitindije ni uko wari umushinga uhuriweho n’inzego nyinshi zirimo Leta y’u Rwanda, Abanya-Koreya, rwiyemezamirimo wubaka, abagenzura na banki itanga mafaranga”.
Yongeyeho ko ibyo byose byakozwe bikarangira kuri ubu iyo nyubako ikaba yaramaze no gushyirwamo ibikoresho byose imbere. Icyakoze ngo hari imirimo mike isigaye hanze yayo ari iyo izatwara amezi ari imbere.
Ati “Ubu bari kunoza ibijyanye na parking no kwimura amarembo kuko aho twari twateganyije ari hariya hasakaye ku mahema ya Camp Kigli ariko tuza kubona ari imbogamizi mu gihe habereye inama zikomeye hajya haba umubyigano. Twasanze ibyo byajya bituma abakozi bacu bajya guca mu yandi marembo yegeranye n’ishuri ryisumbuye rihari kandi ni kure dusaba ko irembo ryashyirwa hepfo y’iyo nyubako hateganye n’umuhanda ujya mu Biryogo rikaba iryayo yonyine.”
Dr. Kayihura yavuze ko impamvu iyo kaminuza igiye kwimura ikicaro ari ko aho cyari kiri atari cyo hari hagenewe.
Kaminuza y’u Rwanda yari ifite icyicaro mu Ishami rya Gikondo kuva mu 2013. Ubuyobozi busobanura ko aho ikorera hari hagenewe amashuri n’ibiro by’abarimu.
INKURU YA IGIHE